konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Depite Bobi Wine arashinjwa gukoresha indirimbo yaririmbiwe Imana mu bikorwa bituka Imana [VIDEO]

Depite Bobi Wine arashinjwa gukoresha indirimbo yaririmbiwe Imana mu bikorwa bituka Imana [VIDEO]
7-01-2019 saa 09:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 375 | Ibitekerezo

Umuririmbyi ubifatanya na politiki muri Uganda Bobi Wine yibasiwe n’ abapasiteri b’ abapantekote kubera indirimbo Tuliyambala Engule iri mu nzira zo kugirwa iyubahiriza muvoma yiswe ‘The People Power movement’.

Iyi ndirimbo yayifatanije na nk’ abahanzi nka Pastor Wilson Bugembe, King Saha, Irene Ntale, Nubian Lee, Ronald Mayinja, Dr Hilderman. Muri iyi ndirimbo Bobi Wine aba avuga ko bwa nyuma na nyuma bazambikwa amakamba batsinze urugamba.

Pasiteri Joseph Serwadda wo muri Victory Christian Church avuga ko iyi ndirimbo izatuma Bobi Wine atakaza abamushyigikiye.

Yagize ati “Mugende muburire umudepite uri gukoresha iyi ndirimbo. Mumubwire asigeho gukoresha umutungo w’ Imana mu bintu birwanya Imana.”

Tariki 31 Ukuboza nibwo Bobi Wine yamuritse iyi ndirimbo, kuva ubwo itangira kwamamara. Pasiteri Martin Sempa wo Makerere Community Church yifashishije imbuga nkoranyambaga yavuze ko Bobi Wine adafite uburenganzira bwo kuvanga politiki n’ iyobokamana.

Yongeyeho ati “Ngiye kwandikira komisiyo y’ amatora. Ndashaka ko basohora itangazo rihagarika ikoreshwa ry’ indirimbo yaririmbiwe Imana mu nyungu za politiki”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...