AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

DRC : Uwasinye Itangazo ryemezaga igitero cya FDLR cyahitanye Ambasaderi yirukanywe

DRC : Uwasinye Itangazo ryemezaga igitero cya FDLR cyahitanye Ambasaderi yirukanywe
25-02-2021 saa 11:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5286 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Umutekano akaba anungirije Minisitiri w’Intebe muri DRC, yirukanye uwari umuyobozi wungirije w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Bulakali Mululunganya Aristide washyize umukono akanatangaza itangazo ry’urupfu rw’uwari Ambasaderi w’u Butaliyani muri kiriya gihugu uherutse kwicwa arashwe.

Itangazo ryasohotse tariki 22 Gashyantare ubwo Ambasaderi Luca Attanasio yari amaze kurasirwa mu gitero cyabereye hafi y’i Goma, ryagaragazaga ko ryashyizweho umukono na Bulakali Mululunganya Aristide wari Umuyobozi wungirije mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare, Minisiteri y’Umutekano yasohoye itangazo rihagarika Bulakali Mululunganya Aristide ngo kuko yatanze ririya tangazo mu binyamakuru by’imbere no binyamakuru mpuzamahanga kandi atabifitiye ububasha.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’uwungirije Minisitiri w’Umutekano Innocent Bokele, rivuga ko Bulakali Mululunganya Aristide yasinye ririya tangazo kandi akaritangaza mu izina rya Minisitiri w’Umutekano.

Iyicwa rya Ambasaderi Luca Attanasio, ryakurikiwe na byinshi birimo ririya tangazo ryavugaga ko kiriya gitero ari icy’umutwe w’abarwanyi wa FDLR na wo wakigaramye uvuga ko udashobora gukora igikorwa kigayitse nka kiriya.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Butaliyani na yo yasohoye itangazo ishinja inzego za DRC uburangare bwo kudacunga umutekano ndetse rinashinja Perezida Felix Tshisekedi imbaraga nke.

Perezida Felix Tshisekedi washyizeho itsinda ryo gukora iperereza kuri kiriya gitero cyahitanye Ambasaderi Luca Attanasio, yanohereje intumwa yihariye mu Butaliyani ikubiyemo ubutumwa bwe kuri ruriya rupfu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA