AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Imiryango n’ibigo byanze gutanga akazi bigendeye ku moko byahagaritswe burundu

Burundi : Imiryango n’ibigo byanze gutanga akazi bigendeye ku moko byahagaritswe burundu
8-01-2019 saa 12:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2202 | Ibitekerezo

Ibigo n’Imiryango Mpuzamahanga Itegamiye kuri Leta (NGO) byinshi, byahagaritswe burundu n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuko banze kubahiriza iby’iringaniza rishingiye ku moko risanzwe rikorwa mu Burundi, aho hari imyanya igomba guhabwa abahutu n’indi igomba guhabwa abatutsi. Byari byarahawe amezi atatu yo gukurikiza ayo mabwiriza ariko benshi banze kubyubahiriza bahitamo gufunga ibikorwa byabo.

Kuwa Mbere tariki 1 Ukwakira 2018, nibwo ibi bihano byatangiye gukurikizwa aho imiryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi isaga 130 yahagaritswe by’agateganyo izira kuba abakozi ikoresha b’Abarundi hatubahirizwa itegeko rigaragaramo ibijyanye n’iringaniza rishingiye ku moko. Bari bahawe amezi atatu yo kubikosora, batabishobora bagafunga imiryango burundu nk’uko bikomeje kugenda ku miryango nka Handicap International yakoreraga mu Burundi kuva mu 1992.

Ubusanzwe mu myanya y’ubuyobozi, igisirikare, igipolisi n’izindi nzego zitandukanye mu Burundi, abahutu baba bagomba kuba 60% naho abatutsi bakaba 40%, ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rikaba ryarakomeje kuvuga ko abatutsi bahabwa imyanya muri iyo miryango barenga 40%.

Iyi miryango yafashaga Abarundi mu bijyanye n’Ubuzima, Uburezi, Imibereho myiza y’abaturage n’ibindi, yari yahawe igihe kingana n’amezi atatu yo kuba yubahirije ibisabwa byakwanga ikangirwa burundu gukorera mu Burundi, ibintu bamwe bavuga ko bizateza igihombo gikomeye ku baturage kuko bari abagenerwabikorwa bungukaga byinshi bibarwa mu gaciro k’amamiliyoni y’amadolari.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA