AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Bazindukiye mu matora ya kamarampaka aha amahirwe adasanzwe Perezida Nkurunziza

Burundi : Bazindukiye mu matora ya kamarampaka aha amahirwe adasanzwe Perezida Nkurunziza
17-05-2018 saa 08:18' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2158 | Ibitekerezo

Abagera kuri milliyoni eshatu mu gihugu cy’Uburundi nibo baremeza kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018, binyuze muri kamarampaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga niba Perezida Nkurunziza azayobora iki gihugu kugeza muri 2034.

Abaturage muri iki gihugu baratora ‘Yego’ na ‘Oya’ mu gihe abatora Yego baza kuba benshi yaba ari inzira iganisha Perezida Pierre Nkurunziza kuzayobora u Burundi n’Abaturage babwo kugeza muri 2034.

Aya matora ariko arabaho nta ndorerezi mpuzamahanga zihari nk’uko byasobanuwe na Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu cy’Uburundi yavuze ko nta ndorerezi mpuzamahanga zigeze zigaragaza ko zibyifuza.

Mu biteganyijwe muri aya mavugurura y’Itegeko Nshinga ry’Uburundi ni uko harashyirwaho kuba Perezida yemererwa kuyobora manda izajya imara imyaka irindwi ubundi yari isanzwe ari itanu. Haragarurwa kandi umwanya wa Minisitiri w’Intebe uteri ukiri muri guverinoma y’Uburundi na Visi Perezida araba umwe mu gihe bari basanzwe ari babiri ubwo bubasha bwo gushyiraho Minisitiri w’Intebe na Visi Perezida bugahabwa Perezida.

Perezida Nkurunziza ariko afite umwihariko kuri iri vugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’uko aziyamamaza hatarebwe imyaka cyangwa manda yari amaze kuyobora iki gihugu.

Biteganywa ko Perezida Nkurunziza w’imyaka 54 yongera akiyamamaza mu myaka ibiri iri imbere, mu gihe no mu 2015 abatavuga rumwe nawe bavugaga ko adakwiye kwiyamamaza, bigakurura imvururu zaguyemo abasaga 1200, abagera hafi ku 500 000 bagana iy’ubuhungiro.Perezida Pierre Nkurunziza ashobora kuyobora u Burundi kugeza muri 20134Nguwo Perezida Nkurunziza n’Umugore we bageze ku biro by’itora mu ba mbereAbaturage bazindukiye ku biro by’itora ari benshi cyane


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA