AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Agathon Rwasa watsinzwe amatora agiye kwitabaza inkiko

Burundi : Agathon Rwasa watsinzwe amatora agiye kwitabaza inkiko
25-05-2020 saa 19:55' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2414 | Ibitekerezo

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi yatangaje ko ibyavuye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo mu matora y’Umukuru w’Igihugu bigaragaza ko General Ndayishimiye Evariste ariwe watsinze, Agathon Rwasa bari bahangaye ahita atangaza ko aritabaza Inkiko.

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yatangajwe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2020, aho imibare igaragaza ko Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi yaje imbere n’amajwi 68, 72%.

Bikimara gutangazwa Agathon Rwasa w’ishyaka CNL wagize amajwi 24,19% yahise avuga ko atemeranya n’ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora ari nayo mpamvu agiye kugana Inkiko kugira ngo ziteshe agaciro aya matora.

Rwasa yabwiye BBC ko yanze ibyavuye mu matora, kandi agiye kugeza ikirego cye mu rukiko ndetse ngo mu Burundi nirutaturenganura azitabaza Urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba.

Muri iki gihugu amategeko ateganya ko utemera ibyavuye mu matora atanga ikirego mu gihe kitarenze amasaha 48.

"Muri aya matora twarahohotewe, twarakubiswe bamwe barafungwa abandi baranicwa, ibyo byose ni ibimenyetso byerekanaga ko ibi bivuye mu matora ari byo bashakaga".

Rwasa avuga ko mu myaka 15 ishize ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwaranzwe no guhohotera abatabona ibintu kimwe nabwo muri politiki.

Ati : "Ni ubutegetsi bwazambije ubukungu, bwazambije ibintu byose n’imibanire n’ibindi bihugu, Abarundi ni nkaho turi twenyine, ibyo Abarundi barabirambiwe.

"Muri aya matora Abarundi bari berekanye amahitamo yabo, ni yo mpamvu dusaba ko uguhitamo kwabo kubahirizwa".

Abandi bari bahanganye mu matora ya perezida w’u Burundi barimo Gaston Sindimwo n’ishyaka rye UPRONA bagize 1,64%, harimo kandi na Domitien Ndayizeye wari uhagarariye ishyaka Kira Burundi ryagize 0,57% na Léonce Ngendakumana n’ishyaka rye FRODEBU) bafite amajwi 0,47%.

Muri aya matora kandi hari harimo abakandida bigenga barimo Nahimana Dieudonné ufite amajwi 0,42% na Francis Rohero wabashyije gutorwa n’amajwi 0,20%.

Mu matora y’abadepite ishyaka CNDD-FDD naho ryagize imyanya myinshi kuko ryagize amajwi 68% rikurikirwa na CNL ryagize 22%, UPRONA igira 2%, abandi bakandida bigenga n’amashyaka bagira amajwi atageze kuri 1%.

Niba nta gihindutse, Evariste Ndayishimiye ni we utorewe kuba Perezida wa cyenda wa repubulika y’u Burundi muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’amatora biteganyijwe ko ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu bitangazwa tariki 04 Kamena 2020, naho perezida mushya watowe akarahira tariki 20 Kanama 2020.

Mu buryo bw’agateganyo, uyu ni General Ndayishimiye Evariste, Perezida w’u Burundi

Agathon Rwasa wabaye uwa kabiri mu majwi y’agateganyo yavuze ko atemera ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA