AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bobi Wine yahishuye ko icyo ashaka kuri Museveni ari ukumusimbura ku butegetsi

Bobi Wine yahishuye ko icyo ashaka kuri Museveni ari ukumusimbura ku butegetsi
8-01-2019 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1023 | Ibitekerezo

Robert Kyagulanyi umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda akaba n’umunyamuziki wamamaye ku izina rya Bobi Wine, yashimangiye ko nta rwango ruri hagati ye na Perezida Museveni ahubwo ngo we n’abambari be icyo bashaka ni uguhatana n’uyu mukuru w’igihugu bakamusimbura ku butegetsi.

Bobi Wine umaze kumenyekana byeruye nk’urwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni, ibi yabitangaje mu muhango wo gushyingura Stella Njuba, umukobwa w’uwahoze ari Minisitiri akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya FDC witwa Sam Kalega Njuba.

Bobi Wine yavuze ko n’ubwo Perezida Museveni yagiye amuhemukira akamukorera ibikorwa bibi birimo iyicarubozo yakorewe n’inzego z’umutekano n’ibitaramo bye biburizwamo n’abashinzwe umutekano babitumwa na Perezida Museveni, ibyo ngo bidatuma amwanga ahubwo icyo we n’abamushyigikiye bashaka ari ukumukura ku butegetsi.

Bobi Wine ati : "Abasirikare bakuru nibamenye ko turarimo kurwana intambara na bo cyangwa na Perezida. Yego turashaka intebe y’ubuyobozi yicayemo ariko nta rundi rwango, ntabwo tumwanga nta n’ikibazo dufitanye na we"

Bobi Wine kandi yatumye abantu ba hafi ba Perezida Museveni, ko bazamumenyesha ko umuntu mudahuje ibitekerezo bya Politiki atari umwanzi, bityo ko akwiye kwemera abahangana nawe bakabikora mu mahoro no mu bwisanzure.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA