AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bashir yajyanywe muri gereza nyuma y’ uko Uganda ivuze ko ishobora kumuha ubuhungiro

Bashir yajyanywe muri gereza nyuma y’ uko Uganda ivuze ko ishobora kumuha ubuhungiro
17-04-2019 saa 12:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2138 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko Omar Hassan al-Bashir wari umaze imyaka 26 ari Perezida wa Sudan ubu hakaba hatazwi aho aherereye nyuma yo kweguzwa aramutse yatse ubuhungiro Uganda yabumuha. Magino aya amakuru mashya aturuka muri Sudan aravuga ko Bashir yajyanywe muri gereza ya Kobar icungiwe umutekano kurenza izindi.

Ku wa Kane w’ icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’ igisirikare cya Sudan bwakuye ku butegetsi Bashir buhita buvuga ko bwamushyize muri kasho itekanye gusa kuva uwo munsi Bashir kugeza ubu ntarongera kugaragara mu ruhame nta nubwo igisirikare kirongera kugira icyo kivuga ku buzima bwe.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Uganda Okello Oryem yavuze ko Bashir asabye guhungira muri Uganda icyemezo cyafatwa na Perezida Museveni wa Uganda.

Yagize ati ‘‘Omar al-Bashir aramutse asabye kuba impunzi ya politiki muri Uganda , icyo ni ikibazo cyafatwaho umwanzuro na Perezida Museveni”

Minisitiri Oryem ugaragaza ko kubwe Bashir akiri Perezida avuga ko akwiye guhimirwa kubera uruhare mu masezerano y’ amahoro ya Sudani y’ Epfo.

Yagize ati “Perezida Omar Bashir yagize uruhare rukomeye mu biganiro by’ amahoro bya Sudan y’ Epfo, uruhare dushima cyane ubuhungiro bwe muri Uganda ni ikintu twaha agaciro agaciro”. Niko Oryem yabwiye abanyamakuru.

Bashir yegujwe nyuma y’ imigarambyo y’ abaturage ba Sudan bari bamaze igihe bamusaba kuva ku butegetsi.

Oryem yasabye abasirikare beguje Bashir kubaha ibyifuzo by’ abaturage bagatekereza ku iterambere rya Khartoum hakabaho ihererekanya ry’ ubutegetsi mu mahoro.

Kimwe mu byo abigaragambya muri Sudan basaba abasirikare bafashe ubutegetsi ni uguha ubwo butegetsi abasivile.

Bashir ari ku rutonde rw’ abashakishwa n’ Urukiko Mpuzamahanga ICC kubera ibyaha by’ intambara na Genocide yo muri Darfur.

Ku wa Mbere w’ iki cyumweru abasirikare bafashe ubutegetsi muri Sudan bavuze ko umwanzuro wo gushyikiriza Bashir n’ abandi bareganwa urukiko rwa ICC uzafatwa na Leta izashyirwaho n’ abaturage binyuze mu matora. Gusa hari amakuru avuga ko uyu munsi Bashir ashobora kuba yagejejwe muri gereza.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aherutse kuvuga ko ICC ari itsinda ry’ imburamukoro (‘a bunch of useless people’).

Bashir na Museveni bahuriye ku gutindana ubutegetsi, gusa Museveni nta mwigaragambyo yo gusaba ko ava ku butegetsi iratangira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA