AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bagore, nimureke kuboneza urubyaro turashaka kororoka-Perezida Magufuli

Bagore, nimureke  kuboneza urubyaro turashaka kororoka-Perezida Magufuli
11-09-2018 saa 08:56' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2378 | Ibitekerezo

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yasabye abagore bo kudakomeza kuboneza urubyaro, ngo kuko hakenewe abantu benshi muri iki gihugu.

Ibi Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyagihugu ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018.

Perezida Magufuli yabwiye abaturage ko nta mpamvu n’imwe yatuma bakomeza kuboneza urubyaro ngo kuko ari abahinzi n’aborozi bakomeye bityo bashobora kubona ibitunga imiryango yabo mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Muri aborozi mufite amashyo. Muri abahinzi bakomeye, mushobora kubona ibitunga abana banyu ku buryo buboroheye. Ni iyihe mpamvu mvumva mwaboneza urubyaro ?”

Yunzemo ati “ Nakoze ingendo mu bihugu bitanduukanye byo ku mugabane w’Uburayi, nabonye ingaruka bagize zituruka kuri gahunda yo kuboneza urubyaro. Hari ibihugu biri mu ntambara ikomeye yo kubura abaturage.”

Magufuli yagiriye inama abanyatanzaniya kutita ku magambo asakazwa n’abanyamahanga avuga ko nta mpamvu yo kubaha amatwi.

Ati “ Bagore, mugomba guhagarika kuboneza imbyaro.”

Kuri ubu Tanzania ifite abaturage barenga miliyoni 60 mu gihe mu 1961 nyuma y’ubwigenge yari ifite miliyoni 10.

Perezida wa Tanzania Magufuli umwe mu bakuru b’ibihugu bahorana udushya, aherutse gusaba abagabo b’abanyatanzaniya kurongora abagore barenze umwe kugira ngo bagabanye uburaya mu gihugu cye.

Icyo gihe Magufuli yavuze ko abagore benshi badafite abagabo biroha mu busambanyi n’abagabo batari ababo kuko baba babuze ababarongora, cyane ko ngo muri Tanzaniya umubare w’abagore usumba uw’abagabo ho miliyoni 10 (abagabo ni miliyoni 30, naho abagore ni miliyoni 40).

Perezida Magufuli yijeje abagabo bazubahiriza ibyo abasaba ko bazabona ubufasha bworoheje buturutse muri Leta, igihe cyose bazaba bafashe neza abagore babo.

Ati, “Nka Leta, tuzajya tureba uko twatera inkunga abagabo nk’abo batunze abagore benshi ariko batabahohotera.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA