AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amerika yashimye Perezida mushya wa DR Congo

Amerika yashimye Perezida mushya wa DR Congo
4-04-2019 saa 08:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1274 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Mike Pompeo yashimye Perezida mushya wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi ku bikorwa byo kurwanya ruswa n’ ibintu bicantege byari byarabaye akarande mu gihugu cye.

Perezida Tshisekedi wageze ku butegetsi mu mpera za Mutarama 2019 yahuriye na Pompeo I Washington DC ejo tariki 3 Mata 2019.

Uyu mukuru w’ igihugu mushya uri mu ruzinduko rw’ akazi muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Pompeo baganiriye kuri bizinesi.

Pompeo yavuze ko Amerika ishyigikiye gahunda ya Tshisekedi yo guhindura ibintu, akita cyane k’ ukurwanya ruswa, gushimangira imiyoborere, agateza imbere iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu ababuhungabanyije bakabibazwa, guteza imbere ituze n’ umutekano, no kurehereza abashoramari b’ Abanyamerika gushora imari muri Kongo”}

Tshisekedi atorwa humvikanye inkuru ko yibye amajwi bivugwa na Martin Fayulu n’ abamushyigikiye. Gusa ku rundi ruhande inyeshyamba amagana zo zarimo zishyirwa intwaro hasi zivuga ko impinduka zarwaniraga zagezweho.

Tshisekedi niwe Perezida wa Mbere wa w’ iki gihugu kuva cyahabwa ubwigenge na Ababiligi 1960 kikitwa Zaïre ugiye ku butegetsi mu mahoro.

Kuva yagera ku butegetsi Perezida Tshisekedi yihutiye guhangana na ruswa mu basenateri no gushaka umuti w’ umubano wa Repubulika y’ u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA