AMAKURU

UKWEZI
pax

Amatora ya Perezida w’u Burundi yatumye imbuga nkoranyambaga zihagarikwa

Amatora ya Perezida w’u Burundi yatumye imbuga nkoranyambaga zihagarikwa
20-05-2020 saa 17:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1051 | Ibitekerezo

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2020, imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook,Twitter na Whatsapp zari zahagaritswe mu Burundi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Iwacu cyo muri iki gihugu.

Impamvu ni uko muri iki gihugu bari mu matora ya Perezida wa Repubulika uzasimbura Pierre Nkurunziza.

Agathon Rwasa, umwe mu bakandida 7 biyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanenze ibyo guhagarika imbuga nkoranyambaga.

Ati “Ibi bishobora gutuma abantu batakariza icyizere komisiyo y’amatora ko ataragenda neza”.

BBC yatangaje ko yagerageje kubaza umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi ku ngingo yo guhagarika imbuga nkoranyambaga ntiyagira icyo asubiza.

Magingo aya ibikorwa byo kubara amajwi byatangiye kuko amatora yarangiye saa kumi z’umugoroba.
Mu gitondo imiromo yari miremire kuri site z’itora, iyi mirongo yagiye igahanuka kugeza ubwo saa sita z’amanywa mu cyumba cy’itora hinjiragamo umwe umwe.

Komisiyo y’amatora ivuga ko kugeza saa cyenda, abari bamaze gutora bose hamwe bari 90%.

Mu matora y’ubushize abanyamakuru bari bemerewe gutangaza ibyavuye mu matora biri kubarurwa ku masite y’itora, ariko kuri iyi nshuro abanyamakuru ntabwo bemerewe kubitangaza barategereza ibiratangazwa na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa tariki 25 cyangwa 26 Gicurasi.

Amatora yarangiye imbuga nkoranyambaga zitarongera gukora, gusa ubu zongeye gukora kandi Leta ntacyo irabitangazaho.

U Burundi ntabwo aricyo gihugu cya mbere gihagaritse imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora, kuko muri 2019 Indonesia yarazihagaritse, mu kwezi kwa gatatu Guinea irazihagarika ubwo batoraga na Benin mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize nayo yahagaritse imbuga nkoranyambaga ubwo batoraga abagize inteko ishinga amategeko.

Abiyandikishije kuri lisiti y’itora ni 5 126 351, barimo abagore 2 688 803 n’abagabo 2 437 548, abatorera mu mahanga ni 12 933, ibiro by’amatora 14 718


Domitien Ndayizeye, kandida Perezida atora


Ndumana Edouard, umuvunyi mukuru w’ u Burundi atora


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA