Gen. Kale Kayihura uherutse kwirukanwa na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya w’ubuyobozi bwa Polisi y’iki gihugu byavugwaga ko yatawe muri yombi kuri ubu ngo yibereye mu ifamu ye ahitwa Kasagama mu gace ka Lyantonde ku mugahanda Masaka-Mbarara.
Kuva kuri uyu wa Kabiri nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda batangiye gusakaza amakuru avuga ko Gen Kayihura yaburiwe irengero bivugwa ko yaba yanatawe muri yombi ndetse abandi bagahamya ko yatorotse ava muri Uganda yerekeza mu Rwanda.
Gusa nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Chimp Reports muri iki gitondo ngo umwe mu bagize umuryango we ndetse akaba ari no mu gisirikare cya Uganda yababwiye ko Gen. Kayihura yibereye iwe aho ari mu kiruhuko dore ko kuri ubu atakiri mu kazi.
General Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi uzwi cyane nka Kale Kayihura hari amakuru yavugaga ko yatawe muri yombi n’Igisirikare cya Uganda afatiwe ahitwa KaloloGen Kayihura ngo ntiyatawe muri yombi ahubwo yibereye iwe mu bikorwa by’ubworozi
Hari abandi bavugaga ko Gen Kayihura yabaa yarahungiye mu Rwanda gusa abo mu muryango we bahakanye ibyo kuba yaratorokeye mu Rwanda bavuga ko ari ibihuha.
Kayihura mu Cyumweru gishize aherutse kubwira Chimp Reports ko nta mpamvu n’imwe yatuma atoroka Uganda kuko nta kibazo na kimwe afite cyatuma ahunga igihugu cye
Icyo gihe yagize ati “Ntoroka kubera iki ? Mpugiye mu bworozi cyane ntabwo ntava hano. Sinkibona n’umwanya wo kujya I Kampala”