AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abasirikare bihaye ubutegetsi muri Sudan baburijemo coup d’ etat

Abasirikare bihaye ubutegetsi muri Sudan baburijemo coup d’ etat
12-07-2019 saa 10:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1145 | Ibitekerezo

Akanama k’ abasirikare bari ku butegetsi muri Sudan katangaje ko kaburijemo ihirikwa ry’ ubutegetsi ndetse kagata muri yombi abasirikare 16.

Aba basirikare batangarije ibi kuri Televiziyo y’ igihugu mu gihe abaturage bakomeje kubotsa igitutu basaba ko bava ku butegetsi bakabuha abasivile.

General Jamal Omar yagize ati "Abofisiye n’ abasirikare bo mu ishami ry’ iperereza barimo abasezerewe mu ngabo bo mu bagerageje guhirika ubutegetsi”.

Uyu musirikare yakomeje avuga ko abagerageje guhurika ubutegetsi batawe muri yombi ndetse ko iri gerageza ryo guhirika ubutegetsi ryaburijemo ibyari byavuye mu mishyikirano y’ abasirikare n’ ihuriro Alliance for Freedom and Change risaba ko ubutegetsi bwahabwa abasivile.

Mu cyumweru gishize impande zombi zari zumvikanye ko abasirikare bayobora imyaka 3 mu gihe hari gutegurwa amatora.

Impande zombi zemeranya ko ibiganiro ariyo nzira yatuma muri iki gihugu hataduka intambara ya gisivile.

David Shinn, wahoze ari umuyobozi muri ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Sudan yavuze ko iri gerageza ryo guhirikaka ubutegetsi ritatunguranye cyane. Abishingira ku kuba kuva Perezida Bashir yakurwa ku butegetsi abasirikare nabo ubwabo batarigeze bumvikana hagati yabo.

Perezida Omar el Bashir wari umaze imyaka myinshi ayobora Sudan abasirikare bamukuye ku butegetsi bitwaje ko abaturage bari bamaze amezi arenga 6 bigaragambya basaba ko ubutegetsi buhinduka.

Muri Mata nibwo Bashir yakuwe ku butegetsi, ariko amaze kuvaho ibintu byarushijeho kuzamba kuko abasirikare bakomeye bamweguje bahise bafata ubutegetsi, nyamara abaturage bakavuga ko barambiwe ubutegetsi bwa gisirikare.

Abasirikare batangaje ko baburijemo ihirikwa ry’ ubutegetsi ariko nta byinshi ariko ntibatangaje uburyo iryo wirikwa ry’ ubutegetsi ryari rigiye gukorwamo.

Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe, ambasade y’ Amerika n’ abandi ni bamwe mu badashyikigiye aba basirikare bafashe ubutegetsi kuko imyigaragambyo y’ abasivile bamaze amezi arenga abiri basaba ubutegetsi bwa gisivile imaze kugwamo abarenga 100. Izi mfu zishyirwa ku mutwe w’ aba basirikare.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA