AMAKURU

UKWEZI
pax

Abarundi bazindukiye mu matora ya Perezida, Dore ibyifuzo by’impunzi z’Abarundi

Abarundi bazindukiye mu matora ya Perezida, Dore ibyifuzo by’impunzi z’Abarundi
20-05-2020 saa 10:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1104 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2020, Abarundi bari imbere mu gihugu bujuje ibisabwa bazinduye mu gikorwa cyo gutora Perezida uzasimbura ku butegetsi Pierre Nkurunziza umaze imyaka 15 ayobora iki gihugu. Impunzi z’Abarundi zirasaba ko muri aya matora Komisiyo y’Amatora CENI itabogamira ku ruhande urw’arirwo rwose.

Aya matora ya Perezida w’u Burundi akozwe mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus ateye impunenge imiryango mpuzamahanga gusa abayobozi b’u Burundi bizeye ko aragenda neza.

Abakandida bahatanira intebe y’umukuru w’igihugu ni 7, batarimo Perezida Nkunziza kuko atongeye kwiyamamaza nubwo itegeko nshinga ry’iki gihugu ryavuguruwe ku buryo ryamuhaga uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza.

Ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza hari abarundi babarirwa mu bihumbi amagana bahunze igihugu kubera umutekano muke. Bamwe muri bo ubu bari mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, n’u Rwanda.

Abari muri Tanzania baganiriye na Ijwi rya Amerika bavuga uko bifuza kuri Komisiyo y’amatora, n’abatora barasaba iyi komisiyo kutabogama.
.

Inkambi ya Nduta muri Tanzania irimo impunzi z’Abarundi ibihumbi 40. Barasaba Komisiyo y’amatora mu Burundi ko yakwirinda kugira uruhande ibogamiraho, bagasaba Abarundi gutora umukandida uzatuma babasha kwishyirahamwe no gutera imbere.

Umwe muri izi mpunzi yagize ati “Njyewe nk’impunzi kweri niteguye kwakira ibizava mu matora mu gihe nta muntu wabogama, cyane cyane aboyobozi ba CENI, cyangwa abayobozi muri rusange”

Undi ati “Icyo twasaba abari mu gihugu ni uguhagarara bakareba uko abantu biyamamaje, bakareba umuntu ufite ibyiza ategurira abanyagihugu, kugira ngo azatuyobore neza”.

Indi mpunzi yagize ati “Nifuza ko amatora yagenda neza, ibyabaye muri 2015 ntibyongere kuba kugira ngo nkatwe nk’impunzi turebe uko twataha”.

Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora mu Burundi Philippe Nzabonariba avuga ko gutoresha ikaramu bitemewe ko ijwi rirabarwa ari iriratangwa hakoreshejwe igikumwe

Yagize ati “Umuntu uratoresha ikaramu urupapuro rwe rw’itora ruragirwa imfabusha”.

Abemerewe gutora/abiyandikishije kuri lisiti y’itora ni 5 126 351, barimo abagore 2 688 803 n’abagabo 2 437 548, abatorera mu mahanga ni 12 933.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA