AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarundi bari kwigaragambya bamagana Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa ‘RFI’

Abarundi bari kwigaragambya bamagana Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa ‘RFI’
8-06-2019 saa 15:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1635 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu hatangiye imyigaragambyo yamagana radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Leta y’ u Burundi ishinja kutubahiriza ihame ryo kutabogama rigenga umwuga w’itangazamakuru mu kiganiro iherutse kugirana na Marguerite Barankitse.

Ubutumwa buhamagarira Abarundi bose kwitabira iyi myigaragambyo bwahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa kane nijoro.

Mu cyumweru gishize, RFI yagiranye ikiganiro na Madamu Barankitse - utavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu uba mu buhungiro - wanenze ubutegetsi bw’u Burundi, umukuru w’igihugu na politiki y’iki gihugu.

Videwo yagaragaye mu ntangiriro y’iki cyumweru, yerekana umuyobozi wa komisiyo ya leta ishinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (CNC), avuga ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya, hanyuma hafatwe umwanzuro ubereye uzatangazwa nyuma.

Nestor Bankumukunzi ashinja RFI kubogama mu kunanirwa kubaza ibibazo bihinyuza bisaba Madamu Barankitse gutanga ibimenyetso by’ibyo yavugaga muri icyo kiganiro.

Ntacyo RFI yari yatangaza ku mugaragaro ku myigaragambyo y’uyu munsi.

Itangazo rihamagarira Abarundi kwitabira iyo myigaragambyo ryavugaga ko izabera ku mirwa mikuru y’intara, ko "n’iyonka nta muntu n’umwe ukwiye gusiba" kandi buri komini izahagarara ukwayo.

Uyu munsi abaturage babyukiye mu mihanda bafite ibyapa byamagana ibitangazamakuru birimo RFI, TV5 Monde n’ibindi, babishinja "kwivanga mu buzima bw’u Burundi" no "guha ijambo Marguerite Barankitse".
Nta mutegetsi mu Burundi wigaragaje ahamagarira iyi myigaragambyo.
Imwe mu miryango yigenga ibogamiye kuri leta nka ACOPA, yasohoye amatangazo yamagana RFI n’ibindi bitangazamkauru byahaye umwanya Madamu Barankitse utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ubutegetsi bw’u Burundi bwahagaritse burundu igitangazamakuru BBC gukorera mu Burundi ndetse na Radio Ijwi ry’Amerika.

Ku wa wa kane w’iki cyumweru, akanama gashinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga mu nteko ishinga amategeko ya Canada kahaye Madamu Barankitse igihembo nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA