AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakuru Cyuma yabwiye Urukiko ikibazo yagize ubwo yazaga kuburana ariko icyifuzo yagisabishaga kirangwa

Umunyamakuru Cyuma yabwiye Urukiko ikibazo yagize ubwo yazaga kuburana ariko icyifuzo yagisabishaga kirangwa
7-02-2024 saa 05:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2986 | Ibitekerezo

Dieudonné Niyonsenga uzwi nka nka Cyuma Hassan,ubwo yageraga imbere y’Urukiko kugira ngo aburane ku byaha akurikiranyweho, yavuze ko atabasha guhagaragara ngo kuko yagize ikibazo gishingiye ku buryo babapakiye mu modoka, asaba kuburana yicaye, ariko Urukiko rubitera utwatsi.

Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare, rwitabiriwe n’abarimo abo mu muryango we nka se umubyara, ndetse n’abadipolomate bo muri za Ambasade zitandukanye nk’iy’u Bwongereza n’iya Leta Zunze Ubumwe za America.

Cyuma ahagaze imbere y’umucamanza, yasabye ko yaburana yicaye kuko akaguru ke katameze neza.

Yagize ti”Mu gitondo nza kuburana badupakiye imodoka nk’abapakira ibitoki, intebe iranyica.”

Umucamanza yamubwiye ko ihame ari uko ababuranyi baburana bahagaze imbere y’umucamanza kandi ko nta cyemezo cya muganga cyerekana ko afite ikibazo gituma aburana yicaye.

Me Gatera Gashabana, umwe muri babiri bunganira Cyuma, yabwiye umucamanza umwe waburanishaga uru rubanza ko baheruka kwandika babinyujije muri ‘system’ y’ikoranabuhanga ry’inkiko, basaba ko urubanza rwa Cyuma rwaburanishwa bushya n’abacanamanza batatu aho kuba umwe.

Me Gashabana yavuze ko batanenga itegeko ryemerera umucamanza umwe kuburanisha urubanza, gusa ko “mu nyungu z’ubutabera n’uburemere bw’urubanza dushobora gusaba perezida w’urukiko ko rwaburanishwa n’abacamanza batatu.”

Yongeraho ati “Turasaba rero ko mwatwemerera ko tugategereza igisubizo ku cyo twasabye perezida w’urukiko, tukemera tugategereza igisubizo cye.”

Umushinjacyaha yavuze ko kuba perezida yaragennye umucamanza umwe kuri uru rubanza ari uko yasanze ari we ukwiye.

Ati “Njye sinumva icyo banenga icyemezo perezida w’urukiko yafashe cyo kugena umucamanza umwe.”

Gashabana we avuga ko gusubirishamo urubanza rukaburanishwa n’abacamanza batatu ari yo mahirwe y’uwo yunganira,

Ati “Tubona ari ho hazaba ari mu bwisanzure kuko niyo mahirwe asigaranye.”

Umucamanza yanenze uruhande rw’uregwa ko ubu busabe babushyize muri ‘system’ y’inkiko habura umunsi umwe ngo baze kuburana uyu munsi kuwa kabiri.

Ati “Reka nsuzume icyo kintu. Ngiye kumenya niba koko perezida w’urukiko yabonye iyo baruwa hanyuma tumenye icyo tubikoraho, ariko jyewe ibintu nk’ibi simbyemera.”

Nyuma y’igihe kitarambiranye, umucamanza yagarutse avuga ko uru rubanza rusubitswe kugira ngo perezida w’urukiko abone umwanya wo gusubiza ku busabe bw’uruhande rwa Cyuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA