AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musanze : Ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri anashyiraho inzitamibu yamutamaje

Musanze : Ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri anashyiraho inzitamibu yamutamaje
3-02-2024 saa 06:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 622 | Ibitekerezo

Umugabo w’imyaka 29 wo mu Murenge wa Gashaki Karere ka Gakenke, yatamajwe n’inka akekwaho kwiba mu wundi Murenge wa Kivuruga, akayihisha mu buriri, nyuma y’uko abihakanye, ariko ikamukoza isoni ikabirira mu nzu.

Uyu mugabo witwa Nsengiyumva Alphonse, yatahuwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, ubwo nyirayo witwa Nshimiyimana Samuel yaburaga inka, akabaza abahisi n’abagenzi bakamubwira ko ntayo babonye.

Ubwo yageraga kwa Nsengiyumva wazaga mu ba mbere bakekwa kwiba iri tungo, bamubajije niba atari waba wibye iyi Nka, ararahira arikunkumura, ariko muri uko guhakana, inka y’inyana iba yabiriye mu nzu.

Bahise bajya kureba, basanga yayihishe mu cyumba baryamamo, yahishe iri tungo yanashyizeho inzitiramibu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje amakuru y’ubu bujura, avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwiba iri tungo yahise acika.

Yagize ati “Abantu bibwe inka mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baza bashakisha amakuru, inka ifatirwa muri uyu Murenge wa Gashaki ariko umugabo yabanje guhakana. Mu gihe agihakana inka irabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri supaneti."

SP Mwiseneza yakomeje agira ati "inka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo."

Uyu mugabo ukekwaho kwiba iri tungo, ubu ari gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe inzego zimukoreho iperereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA