AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Trump yatsinze urubanza rwo kumweguza

Perezida Trump yatsinze urubanza rwo kumweguza
6-02-2020 saa 08:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2013 | Ibitekerezo

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagizwe umwere mu rubanza rujyanye no kumweguza, ibi bishoje icyo gikorwa cyo kugerageza kumweguza cyatumye politike y’Amerika icikamo ibice.

Sena y’Amerika, iyoborwa n’abo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani, yatoye imugira umwere ku majwi 52 kuri 48 ku birego cyo gukoresha nabi ububasha n’umwanya afite no ku majyi 53 kuri 47 ku birego byo kubangamira akazi k’inteko.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri, abo mu ishyaka ry’abademokarate bareze Bwana Trump kotsa igitutu Ukraine ngo iharabike uwashoboraga guhatana na we mu matora ya perezida w’Amerika.

Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatatu, yasize abasenateri bafashe icyemezo cyo kudakura Trump, ku butegetsi. Iyo aza gutsindwa akeguzwa yari guhita asimburwa na Visi Perezida Mike Pence.

Trump ashinjwa kugirana ibiganiro na Perezida wa Ukraine muri Nyakanga umwaka ushize, amusaba gukora iperereza kuri Joe Biden, umu-Democrates, byitezwe ko azahatana na Trump mu matora ataha no kwanga kwitaba inteko ngo hakorwe iperereza.

Mu Ugushyingo uyu mwaka, Trump azakora amateka yo kuba Perezida wa mbere utakarijwe icyizere n’inteko ishinga amategeko wongeye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Kuwa 18 Ukuboza umwaka ushize nibwo Umutwe w’abadepite wiganjemo aba-Democrates, watakarije icyizere Trump, bituma habaho urubanza rwo kumweguza.

Gutorera ingingo ya mbere yo gukoresha nabi ububasha Trump afite, byatowe n’abadepite 230 ku 197 mu gihe iyo kubangamira imirimo y’Inteko yatowe n’abadepite 229 ku 198.

Trump ushaka manda ya kabiri mu matora yo kuwa 3 Ugushyingo 2020, ntiyahwemye guhakana ibyo yashinjwaga byatumye ajyanwa no mu rubanza rwo kweguzwa.

Abari mu bikorwa byo kwamamaza Trump muri manda ya kabiri bavuze ko ‘Perezida Trump yarenganuwe, iki ni igihe cyo kongera gukorera abaturage ba Amerika’.

Bavuze ko aba-Democrates b’inkorabusa bazi ko badashobora gutsinda Trump, bityo babinyuza mu kumweguza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA