konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Martin Fayulu arahuza n’u Bufaransa ko ari we watsinze nka Perezida mushya wa Kongo

Martin Fayulu arahuza n’u Bufaransa ko ari we watsinze nka Perezida mushya wa Kongo
10-01-2019 saa 11:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3663 | Ibitekerezo 6

Umukandida wahagarariye amashyaka ane atavugarumwe n’ ubutegetsi yanze ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo byabayemo uburiganya. Igihugu cy’u Bufaransa nacyo kiramushyigikiye.

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2019 nibwo Komisiyo y’ Amatora y’ iki gihugu yatangaje amajwi y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora ya Perezida.

Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo bigaragaza ko Felix Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko igihugu cy’u Bufaransa cyamaze kubikemanga kigaragaza ko ahubwo uwatsinze ashobora kuba ari Martin Fayulu watsinze.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian yavuze ko ibyatangajwe ba Komisiyo y’amatora bitizewe, kuko ngo ushobora kuba yatsinze ni Martin Fayulu, ibintu n’uyu mukandida yagarutseho avuga ko ari we watsinze n’ubwo Komisiyo y’amatora yatangaje undi.

Minisitiri Jean-Yves, aganira na CNews yo mu Bufaransa yagize ati: "Birasa n’aho ibyavuye mu matora bidafite ishingiro kuko bidahuye n’ukuri. Fayulu ni we bigaragara ko yagombaga kuba yatsinze amatora."

Mu itangazo Martin Fayulu yashyize ahagaragara nawe yavuze ko amatora yabayemo uburiganya avuga ko nta muturage w’iki gihugu ushobora kubwihanganira.

N’ubwo umukandida wari watanzwe n’ ihuriro ry’ amashyaka ari ku butegetsi muri Kongo Ramazane Chadary yatsinzwe, Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI yatangaje ko Félix Tshisekedi ari umufatanyabikorwa wa Joseph Kabila. Yabishingiye ku byo Joseph Kabila yigeze gutangaza avuga ko ‘Félix Tshisekedi ari umufatanyabikorwa muri politiki atari umwanzi’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Mufaransa Nteras Kuya 12-01-2019

Abazungu by’umwihariko abafaransa bazamenya ryari imbibi batagomba kurenga? Ubu bumva ari bande bo kunenga amatora muri RDC yigenga! Abazungu batagira n’ipfunwe ry’uko bafashije ku mugaragaro abahutu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yarimbuye Abatutsi!🤔Ni uko ururimi rugira ayarwo kdi bagira akarimi ubundi Ubufaransa bwagombye kuba bwarashyize supagro ku munwa wabwo igihe cyose butarasaba imbabazi Leta y’u Rwanda, Isi yose n’Abanyarwanda kandi bukaba bwarahaye indishyi Abarokotse Jenoside bakoreye Abatutsi.

Qui Kuya 11-01-2019

Si la France confirme que tu as gagne ,que tu ailles diriger en france.

James kadege Kuya 10-01-2019

bravo Etienne

kames Kuya 10-01-2019

ahubwo njye ndumva abafaransa bagiye kubura inyungu bari biteze kuri Fayulu.
bravo kuri Etienne.

Gido Kuya 10-01-2019

Ariko Abafaransa babaye bate koko!!! DRC Imana irabafashije amatora akozwe mu mahoro, arangira mu mahoro ndetse n’uwayatsinze aho amariye gutangazwa nta mvururu zavutse nk’uko byari byitezwe na benshi; none abafaransa ngabo batangiye kuzamura imvururu bakoresheje abatsinzwe kubera inyungu zabo bwite zo gukomeza guteza akaduruvayo ( Désordre ) bacamo abanyecongo ibice kugirango kutibonamo Uwatsinze amatora ariwe issekedi umuhungu w’impirimbanyi ya demokarasi ikomeye Africa yagize ariwe Felix Cissekedi Umuhungu wa Etienne Cissekedi wa Mulumba, imprimbanyi ya Demokarasi ikomeye muri RDC yahanagnye na Dictators bose bayoboye iki gihugu. Abanyecongo bose n’abanyafrica muri rusange bakwiye guhagurukira rimwe bakamaganira kure Mabebero y’abafaransa nabo ntekereza ko batari bonyine mu kudurumbanya ibyavuye mu matora ahubwo buriya nibo batumwe n’andi mabebero ( West countries ) hamwe na pillons z’abo z’abanyafrica!!!

Friends Kuya 10-01-2019

Ese nk’ubu agasuzuguro k’izi mbwa z’abazungu kazashira ryari!? Ubundi uyu mufransa niwe wabaruye amajwi kuburyo avuga ngo uwatsinze ni uyu!? Kuturyanisha burigihe nibyo bibashimisha ba rusahurira munduru!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...