AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Canal+ yatangije ubufatanye n’umushinga uzamura abahinzi ba Kawa

Canal+ yatangije ubufatanye n’umushinga uzamura abahinzi ba Kawa
19-06-2023 saa 16:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13021 | Ibitekerezo

Kompanyi isanzwe icuruza serivisi z’isakazamashusho n’ibikoresho bijyana, Canal + Rwanda yasinyanye amasezerano n’umushinga Kula Project ufasha abahinzi ba kawa, y’ubufatanye bwitezweho kuzatuma haterwa ibiti bya Kawa ibihumbi 10.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, yabanjirijwe n’igitekerezo cyagizwe na Aimé Abizera usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Canal + Rwanda, uvuga ko ubwo yariho agenda mu bice by’icyaro, akabona uburyo isuri ikomeje gutwara ubutaka ndetse bikanagira ingaruka ku buzima bwa bamwe kuko hari abicwa n’ibiza by’inkangu, yatekereje icyakorwa ngo ibiti byongere biterwe ari byinshi.

Avuga ko yiyemeje ko habaho ibikorwa byo gutera ibiti mu bihe by’Umuganda rusange usanzwe uba buri kwezi, akaza kuganiriza ubuyobozi bwa Canal + Rwanda, ku cyakorwa, bakemeza ko bamushyigikira muri iki gitekerezo cyiza.

Ni bwo baje gushaka umushinga ukora ibikorwa bigira uruhare mu gutera ibiti, baza kubona uyu wa Kula Project ufasha abahinzi ba kawa, ariko ukanagira uruhare mu gutera ibindi biti bisanzwe bifasha kawa kubaho neza kuko iki gihingwa gikinera igicucucu.

Aimé Abizera wirinze kuvuga amafaranga Canal + Rwanda izashyira muri aya masezerano y’umwaka n’igice, yavuze ko icy’ingenzi ari uko iyi sosiyete izagira uruhare mu iterambere ry’abaturage nk’uko isanzwe inabikora ibinyujije mu bindi bikorwa.

Ati “Icyo nshaka ni uko buri mukiliya wa Canal + uzajya agura Dekoderi, izaba ihuye n’igiti. Niba ducuruza dekoderi igihumbi ku kwezi, tuzajya twiyemeza gutera ibiti bingana n’abo bakiliya bose.”
Avuga ko uko abakiliya ba Canal + bazajya bayigurira, yaba abagura ifatabuguzi cyangwa dekoderi, bazajye bumva ko amafaranga bahaye iyi sosiyete, harimo n’agiye gutera inkunga abahinzi ba kawa.
Ati “Mu gihe urimo kugura ifatabuguzi rya Canal +, urimo no guteza imbere abaturage, uyu mushinga ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Avuga ko nubwo biyemeje ko muri aya masezerano bazatera ibiti ibihumbi 10, ariko bifuza ko byazaniyongera ku buryo byazanagera mu bihumbi 50. Umuyobozi Mukuru wa Kula Project Jackie Mutesi, uvuga basanzwe bakorera mu Turere dutatu ; Nyamasheke, Kayonza, na Gakenke, avuga ko Canal Plus ibaye umuterankunga wa mbere w’uyu mushinga, ku buryo ari ibyishimo bidasanzwe.

Avuga ko bari biyemeje ko uyu mwaka bazafasha abahinzi gutera ibiti ibihumbi 250, ku buryo kuba babonye ugiye gutera ibihumbi 10, ari amaboko bungutse. Ati “Abagenerwabikorwa bacu aho bari nibaza kubibona, baravuga bati ‘twari tumenyereye ko imiryango itari iya Leta ifashwa n’abanyamahanga, none batangiye no gufashwa no mu Gihugu imbere ?’ biraza no gutera abandi bantu kwiga gufasha.”

Uyu mushinga ufasha abahinzi ba kawa mu buryo bunyuranye, burimo ubu bwo gutera ibiti, kubaha amahugurwa yabafasha guhinga neza iki gihingwa bakarushaho kwiteza imbere, kandi ko aho ukorera ubona impinduka zishimishije.
UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA