AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abandi banyamahirwe batsindiye abonema z’amezi 30 yo kureba amashene yose ya CANAL+ ku buntu

Abandi banyamahirwe batsindiye abonema z’amezi 30 yo kureba amashene yose ya CANAL+ ku buntu
28-06-2022 saa 09:22' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1294 | Ibitekerezo

Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ yahembye abanyamahirwe ba kabiri bagera kuri 30 batsindiye abonema zo kureba amashene yose ku buntu mu mezi 12 n’amezi 30 ndetse iboneraho no kwibutsa abanyarwanda kurushaho gukoresha impano yabageneye mu gihe iki kigo kizihiza isabukuru y’imyaka 30 gikorera ku mugabane w’Africa.

N’ibihembo bitangazwa binyuze kuri Televiziyo y’igihugu, aho abakiliya ba CANAL+ banyuranye baguze ifatabuguzi mu kwezi kwa 6 batoranywamo 30 bagize amahirwe yo gutsindira izi abonema z’ubuntu.

Jean Bosco Munyaneza watsindiye umwaka wo kureba amashene yose ku buntu yashimye CANAL+ kuba yarahisemo kugenera impano abakiliya bayo, ndetse ashimangira ko bizamugabanyaho umutwaro wo kugura abonema buri kwezi. Nsabimana Sugira watsindiye amezi 30 nawe avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba umwe mu banyamahirwe batsindiye abonema y’ubuntu, maze aboneraho no gukangurira abanyarwanda kugura ifatabuguzi kugira ngo aya mahirwe abagereho.

Iyi poromosiyo ya CANAL+ izarangira tariki 30 Kamena 2022. Iyo umukiliya aguze ifatabuguzi nkiryo yaherukaga kugura ahita ahabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba amashene yo ku ifatabuguzi ryisumbuye kuryo yaguze. Kugura ifatabuguzi kandi binahesha amahirwe umukiliya wa CANAL+ kwinjira muri iyi Tombola yo gutsindira ifatabuguzi ry’UBUNTU ry’amezi 12 cyangwa amezi 30.

Uretse poromosiyo y’ifatabuguzi, umunyarwanda wifuza kuba umukiliya wa CANAL+ ari kugura dekoderi ku bihumbi Frw 5,000 ndetse akanakorerwa Installation ku Frw 5,000 gusa. Izi poromosiyo zose zizarangira zikaba zizarangira tariki 31 Kamena 2022.

CANAL+ yatangiye gukorera muri Afurika mu mwaka wa 1992. Icyo gihe yatangiye ikorera Senegal. Yari ifite shene imwe gusa. Mu 1998, CANAL+ yongereye umubare w’amashene yatangaga muri Afurika, ava kuri imwe agera kuri 20. Nyuma y’aho gato ni ukuvuga mu mwaka wa 2012 nabwo umubare wavuye kuri 20 ukagera ku mashene 100. Magingo aya, CANAL+ ifite amashene arenga 200 harimo ayo mu Rwanda, Africa ndetse no ku mugabane w’iburayi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA