AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Naomie n’umukunzi we binjiye mu mwaka mushya bemeranyije kuzabana nk’umugoe n’umugabo

Miss Naomie n’umukunzi we binjiye mu mwaka mushya bemeranyije kuzabana nk’umugoe n’umugabo
2-01-2024 saa 07:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3517 | Ibitekerezo

Umusore ukomoka muri Ethipia umaze igihe ari mu rukundo na Nishime Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2020, yambitse impeta y’urukundo uyu mukobwa, bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2024, muri resitora imwe yo mu Mujyi wa Kigali, nk’uko byemejwe na bamwe mu nshuti zabo.

Naomie yagaragaje ibyishimo byo kuba umukunzi we yamwambitse impeta y’urukundo bakaba bagiye kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko byahoze ari inzozi zabo.

Yagize ati “Sinjye uzarota mbanye nawe ubuzima bwanjye bwose busigaye.”
Uyu musore witwa Michael Tesfay na we yagaragaje ibyishimo byo kuba umukunzi we yamubwiye Yego ubwo yamusabaga ko bazashyingiranwa.

Aba bombi bamaze igihe mu rukundo, bakunze kubigaragaza kenshi by’umwihariko mu bikorwa bakunze kwitabira birimo imikino ya Basketball, baba bari kumwe agatoki ku kandi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA