AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibintu 14 bitangaje kuri Perezida Kim Jong-un n’igihugu ayoboje igitugu mu buryo busekeje

Ibintu 14 bitangaje kuri Perezida Kim Jong-un n’igihugu ayoboje igitugu mu buryo busekeje
19-12-2016 saa 16:05' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 29078 | Ibitekerezo 12

Perezida Kim Jong-Un, umuyobozi wiyita uw’Ikirenga w’igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru ukunze kurangwa n’ibikorwa by’ubugome no kutababarira, yagiye arangwa n’ibintu bitangaje ndetse n’igihugu cye kikaba gifite ibintu byihariye kubera amategeko ndetse n’amahame yatanzwe n’ubuyobozi bwacyo. Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu bidasanzwe kuri uyu muyobozi n’igihugu cye.

1. Kim Jong-Un yize mu Busuwisi mu ibanga aho yari yarahinduye izina yiyita “Pak Un” kandi yari umuswa bikabije

Kim Jong –Un yize mu Busuwisi ari umunyeshuri w’umuswa cyane ndetse mu bizamini byose yakoraga yabonaga amanota agayitse cyane kuko n’ubundi we mu gihe abandi babaga barimo kwiga, yabaga yirebera umukino wa basketball cyangwa ari kwikinira imikino yo muri za mudasobwa. Nyuma Se umubyara yabonye bikomeje kwanga afata umwanzuro wo kumuvana muri iri shuri mpuzamahanga rya Berne, amushakira ishuri rikomeye mu gihugu cye aho bakomeje kumwita “Pak Un”, bikavugwa ko ari umwana w’Umudipolomate.

2. Ku myaka 27, Kim Jong yagiye kwibagisha kugirango bamuhindure ase na Sekuru Kim Il Sung

Kim Jong-Un w’umunyadushya twinshi, ibyo kwibagisha we yabikoze kugira ngo agire isura y’umuntu ukuze mu gihe ababikora benshi bo baba bagambiriye kugira isura y’ubuto ibagaragaza bafite itoto. Yaribagishije, bamuha isura nk’iya sekuru nawe wigeze kuyobora Koreya y’Amajyaruguru.

3. Bivugwa ko Kim Jong- Un ari we mu perezida muto wabayeho n’ubwo hatazwi neza umwaka ndetse n’amatariki yavukiyeho.

Uyu mugabo w’umunyagitugu nta muntu uzi neza umwaka ndetse n’amatariki yavukiyeho kuko bamwe bavuga ko yavutse mu mwaka wa 1982 abandi bakemeza ko ari mu 1983, abandi bakavuga mu 1984 bigaragaza ko nta we uzi imyaka ye. Ibi byose biterwa n’uburyo mu mikurire ye, ubuzima bwe bwite bwagizwe ibanga rikomeye kuburyo yarinze aba Perezida atari asanzwe azwi mu gihugu.

4. Ubwo Se yapfaga, yakoze uko ashoboye kose kugirango bibabaze umuturage wese wo mu gihugu cye.

Ubwo Kim Jong-il wabyaye Kim Jong-Un yapfaga, abantu bose bari bategetswe kujya mu kiriyo ndetse no kurira cyane ku buryo uwafatwaga atitabiriye ikiriyo kandi atarimo kurira, yajyanwaga gufungirwa ahantu igihe cy’amezi 6.

5. Ari mu basirikare 4 bakomeye muri iki gihugu kandi atarigeze yiga ibya gisirikare

Kubera ukuntu ayobora uko abishatse ndetse akaba ntawe umuvugiramo, Kim JongUn yihaye ipeti rya gisirikare ryo ku rwego rwo hejuru kandi atarigeze aba umusirikare. Imyanzuro y’ibijyanye n’igisirikare, icurwa ry’ibitwaro kirimbuzi n’ibindi byemezo bisaba ubumenyi mu bya gisirikare, byose abifata ntawe agishije inama kandi nta gisirikare yigeze akora.

6. Perezida Kim Jong-Un yahaye nyirarume imbwa 120 ziramurya ziramumara mu ruhame

Uyu mugabo uzwi cyane nk’umuntu utagira impuhwe, yaranzwe n’ubugome yakoreye abayobozi batandukanye mu gihugu cye barimo na nyirarume yahaye imbwa 120 zikamurya mu ruhame kugeza zimumaze. Ibi kandi byabereye mu ruhame abantu bareba ku manywa y’ihango, akaba yaramuzizaga ko yashatse kumuhirika ku butegetsi. Uwo nyirarumwe yari umwe mu basirikare bakomeye mu gihugu cye. Yagiye kandi ahana abantu batandukanye akabaha ibihano bikarishye, birimo abaminisitiri yishe akoresheje ibitwaro bya rutura.

7. Umuntu umutunganyiriza imisatsi arazwi mu gihugu hose

Jong-Un afite umukobwa umutunganyiriza imisatsi wamenyekanye mu gihugu hose kubera ubwiza bwe.

Uretse kuba uyu mu perezida yibitseho bimwe mu bintu bitangaje kandi binateye ubwoba byatumye n’igihugu cye kigira ibintu byinshi kihariyeho kubera amahame ndetse n’imiyoborere ye.

8. Igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru nicyo kigira abasirikare benshi ku Isi.

Iki gihugu gifite abasirikare bagera kuri 7.700.000 barimo abagore n’abagabo. Kugirango wumve uburyo iki gihugu gifite abasirikare benshi, wafatira urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu kihagazeho mu bya gisirikare, gifite abagera kuri 1.500.000, bivuga ko Koreya ya Ruguru ibakubye kenshi.

9. Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri iki gihugu riremewe

Muri Koreya y’Amajyaruguru icuruzwa ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi biremeye cyane mu gihugu dore ko hari amasoko azwi acururizwamo urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

10. Kalendari ikoreshwa muri Koreya ya ruguru ihera igihe Kim Il Sung yavukiye, ubu bari mu mwaka w’104.

Imyaka ndetse n’amatariki iki gihugu gikoresha atandukanye cyane n’ayo abandi bakoresha kuko bo batangiye kubara imyaka ubwo Kim Il Sung yavukaga tariki 15 mata 1912, bivuze ko ariho batangiye kubara, ubu bari mu mwaka wa 104 kuri Kalendari yabo.

11. Iki gihugu n’ubwo gikize kandi cyateye imbere mu ikoranabuhanga, itangazamakuru ntabwo rihabwa umwanya ndetse riranigwa bikomeye kuburyo ibibera mu gihugu batifuza ko byamenyekana cyane. Iki gihugu kigira Televiziyo 3 gusa, kandi nazo 2 muri zo zitambutsa ibiganiro byazo mu mpera z’icyumweru gusa (muri Weekend) indi imwe isigaye ikabitambutsa mu masaha ya ninjoro gusa.

12. Igitsinagore cyo muri iki gihugu cyemerewe kwiyogoshesha inyogosho 28 gusa mu gihe abagabo batagomba kurenza inyogosho 10.

13. Amatora muri iki gihugu aba buri nyuma y’imyaka 5, ariko ugomba gutorwa akaba ari umwe, biba ari umuhango kuko Perezida uri ku butegetsi niwe uba agomba gutorwa, yavaho ubutegetsi akabusigira umukomokaho n’ubwo badafite ingoma ya cyami.

14. Koreya y’Amajyaruguru ni cyo gihugu gifite Stade nini kurusha izindi ku Isi cyane ko ishobora kwakira abantu 150,000 bicaye neza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
Nathan Kuya 23-03-2020

Biratangaje kbx amateka yuyu mugabo arakaze

Jean Bosco Ndayikengurukiye Kuya 20-04-2017

Wapi Sindavyemey Kand Sindabihakany Gusa Iyo Ni Vérité Provisoire Kumvo Nyish Zishoboka

kiruhura clovis Kuya 20-04-2017

uyumugabo ateyubwoba kbs yoyoyoyoyoyoy

hassan Kuya 9-03-2017

Kim jong un aratangaje nonec agira umugore Obama asigaye a kora iki?aricaye gussa cg afire akazi murakoze

Marcel Hakizimana Kuya 3-01-2017

Nubyo uyu mu président, ar,umwicanyi yanga agasuzuguro ka mpatse ibihugu Nka Amerika, hari abayobozi benshi aruta cyane cyane muri Afrika na mpemuke ndamuke banyunyuza imitsi yabo bashinzwe kuyobora. Ntabigwari akeneye mu gihugu.

Eric Kuya 21-12-2016

Iyi nkuru yuyu mu perezida iranejeje cyane, ariko amafoto ye menshi turayakeneye. Ikindi kinteye amatsiko ni ukumenya niba uyu muperezida akiri ingaragu

Emmy Kuya 20-12-2016

Hhhhh uyu Innocent ashobora kuba afite ikibazo ariko ntakundi bene aba muri society babamo tugomba kubatunga uko bari.

Alex Kuya 20-12-2016

@Innocent. Ntabwo ikinyamakuru gishinzwe kugushimisha. Umunyamakuru yakoze ubushakashatsi ku butegetsi bwa Kim abisangiza abasomyi. Yakoze akazi ke rero kd neza. Wowe niba inkuru ubona utari uyikeneye ntibivuga ko n’abandi batayikeneye. Ese reka nkubaze ko usaba ibyaguteza imbere gusa ; abamaze gutera imbere bagusize kuki utumva ko basaba nk’iyi nkuru. Ntabwo ikinyamakuru kibereyeho wowe gusa. Hari n’abandi benshi. Jya utoramo ibyawe utureke natwe dufate ibyacu.

Wakoze ku cyegeranyo cyawe Theo.

Jack Kuya 20-12-2016

ukwezi ndabemera muri abahanga ubu bumenyi nibwo dukeneye kumenya muriki cyerekezo amateka y’ibihangange byifatiye isi nibyiza pe mukomerezaho

Dangote Kuya 20-12-2016

Nge ndashima cyane Ukwezi, muri abanyamwuga kabisa kugirango twige neza ni byiza ko tumenya amateka y’iyisi dutuye doreko ayo twigishijwe 100% yibandaga kuba Emperrors n’abami bakomeye babazungu, Asia na Africa twe wagirango ntamateka tugira, Nyamara iyo ukurikiranye neza usanga kuva isi yaremwa ari twe dufite amateka meza yihariye, kdi Korea Yaruguru icyo twayigiraho nuko arigihugu kitavugirwamo kdi kigaragaza kwigenga kuburyo kimaze kugira igitinyiro nyamara kiyobowe n’umusore w’imyaka itageze no kuri 35, ikindi kdi abiyitaga ko bazi democratie murabonako nabo byabashobeye so dukomere nk abany Africa iki nigihe cyacu.

KING Kuya 20-12-2016

@INNOCENT , AHUBWO NIWOWE URIMUMWIJIMA , NIBYIZA KO TUMENYA IBYAHANDI BYABA BIBI CG BYIZA. CONGZ UKWEZI MUKOMEZA MUMURIKIRE RUBANDA

NDI Innocent Kuya 19-12-2016

Kubwajye kuri iyi nkuru ndi kubona muhabanye nuko muri ukwezi ahubwo muri umwijima,ese perezida wa korea north kumutaka byakungura iki abanyarwanda?mushake amakuru aduteza imbere niyo mbasabye.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...