AMAKURU

UKWEZI
pax

Pasiteri bamuzaniye umwana urwaye ngo amusengere amupfira mu maboko

Pasiteri bamuzaniye umwana urwaye  ngo amusengere amupfira mu maboko
8-06-2018 saa 17:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 10315 | Ibitekerezo 4

Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umwana wabo bivugwa ko banze kumujyana kwa muganga ubwo yari arwaye bagahitamo kumushyira pasiteri ngo amurambureho ibiganza anamusengere akire ariko biza kurangira icyizere kiraje amasinde umwana amupfira mu maboko

Aba babyeyi basengeraga mu Itorero rya ‘Kanitha Ya Ngai (Church of God), ryo muri Kenya batawe muri yombi na Polisi yo mu gace ka Kinungi mu Mujyi wa Nakuru, aho bakurikiranywe urupfu rw’uyu mwana wabo banze kujyana kuvuza bagahitami kumujyana kwa Pasiteri uvugwaho kutemera imiti ya kizungu ‘itangwa na muganga’

Ku munsi w’ejo tariki 7 Kamena 2018, Umugore niwe watawe muri yombi bwa mbere ubwo yari agiye ku mukuru w’umudugudu gusaba uburenganzira n’icyangombwa cyo gushyingura uyu mwana wabo wari wapfuye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Standard Media cyo muri Kenya.

Umukuru w’aka gace, Simon Ng’ang’a, yavuze ko icyaha cyo kurangarana uyu mwana babonaga ko arwaye bakananirwa kumujyana kwa muganga bagahitamo kumushyira umupasiteri bikaza kumuviramo gupfa.

Yakomeje avuga ko kuri ubu bari gushakisha uyu mupasiteri wahise atoroka nawe ngo ashyikirizwe inzego zibishinzwe aryozwe urupfu rw’uyu mwana.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
-xxxx- Kuya 9-06-2018

Iyi photo ihuriye he n’inkuru👀👀 ifoto : impanuka y’indege ; inkuru : umwana wari urwaye !!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA