AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Iby’ingenzi wamenya kuri Sinach utegerejwe mu Rwanda, icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana

Iby’ingenzi wamenya  kuri Sinach utegerejwe mu Rwanda, icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana
31-03-2018 saa 15:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2267 | Ibitekerezo

Ku Cyumweru tariki 1 Mata 2018, Umuhanzikazi Sinach wamenyekanye mu ndirimbo ‘I Know Who I Am’ , Icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri iyi si by’umwihariko iwabo muri Nigeria ari naho akomoka, azifatanya azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya Pasika gitegurwa n’Umuhanzi Patient Bizimana, kikazabera muri parikingi ya Sitade Amahoro I Remera mu Mujyi wa Kigali.

Osinach Kalu Sinach wavukiye muri Leta ya Ebonyi mu gihugu cya Nigeria tariki 30 Werurwe 1977, avuka mu muryango w’abana 7 akaba uwa kabiri muri bo. kuri ubu ni umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba ari umuramyi uyobora abandi muri Believers Loveworld , itorero riherereye i Lagos muri Nigeria. Indirimbo ze nyinshi zikunda gukoreshwa mu nsengero zinyuranye mu mwanya wahariwe kuramya no guhimbaza Imana.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘WayMaker’, ‘Great Are you Lord’, ’Rejoice’, He did it Again, Precious Jesus, The Name of Jesus, This Is my Season, Awesome God, I stand Amazed , Simply Devoted, Jesus is Alive n’izindi.

Sinach yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Lagos, aza gukomeza mu ishuri ry’Ubugenge muri kaminuza ya Port Horcourt yo muri iki gihugu cya Nigeria. Mu bwana bwe, yakundaga kuririmba, ariko ise umubyara we yanganga cyane ubuhanzi, ntiyashakaga ko umukobwa we yaba umuhanzikazi kuko yumvaga nta muntu wakizwa n’umwuga w’ubuhanzi dore ko mu gace Sinach yavukiyemo ngo habaga abahanzi bake na bo b’abakene, bityo rero ngo se wa Sinach ntiyifuzaga ko umukobwa we aba umuhanzikazi kuko yumvaga azapfa ari umukene nk’abo abona.

Uyu muhanzikazi yatangiye kugaragaza iby’iyi mpano idasanzwe afite mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye dore ko n’itorero asengeramo kugeza ubu riyobowe na Pasiteri Chris Oyakhilome ariho ryatangiriye.

Urubuga rwa Naija dukesha iyi nkuru ruvuga ko iri torero Sinach yakuriyemo aryari risanzwe ari itsinda ry’abanyeshuri basenga mu kigo cy’ishuri, nyuma mu 1990 nibwo ryaje kwitwa Christ Embassy ariko mbere ryari ryabanje kwitwa Believer’s Love World Fellowship nyuma riza kwitwa Believer’s Love World ariko kuri ubu rizwi nka Christ Embassy rikaba ari rimwe mu matorero akomeye muri Afurika no muri Nigeria by’umwihariko.

Sinach yasezeranye na Joseph Egbu ariko uzwi nka Pastor Joe, uyu mugabo ni umupasiteri mu itorero Christ Embassy Church. Ku itariki 28 Kamena 2014 ni bwo bakoze ubukwe bwabereye ku rusengero rwa Christ Embassy Church. Ubu mu myaka isaga ikabakaba ine bamaranye bafitanye umwana umwe babyaye ku itariki 17 Nyakanga 2015.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika by’umwihariko ababarizwa muri izi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho amaze kwegukana n’ibihembo bitandukanye birimo Nigeria Entertainment Awards, Love World Awards, NIPUGA Awards, Nigeria Gospel Music Awards n’ibindi bitandukanye birimo na AFRIMMA Awards.

Uyu muhanzikazi benshi bamumenye mu ndirimbo ‘I Know Who I Am’ ndetse n’izindi nyinshi abantu bagiye bakunda, kuri ubu ategerejwe I Kigali aho araba agera ku kibuga cy’indege I Kanombe ku isaa mbiri z’umugoroba nk’uko bishimangirwa n’abari gutegura igitaramo yatumiwemo.

Iki gitaramo ngarukamwaka cyatumiwemo Sinach ni icy’umuhanzi Patient Bizimana ukunzwe cyane hano mu Rwanda, gisanzwe kiba buri kuri Pasika y’umwaka aho ahuriza hamwe abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baturutse mu Rwanda no hirya no hino ku isi.

Iki gitaramo gisanzwe kimenyerewe nka ’Easter Celebration Concert’, umwaka ushize wa 2017 cyabereye muri Hotel Radisson Blu tariki 16 Mata 2017. Marion Shako wo muri Kenya na Appolinaire w’i Burundi nibo baherukaga kuza gufasha Patient Bizimana muri iki gitaramo.

Uyu mwaka kizaba kuri iki Cyumweru tariki 01 Mata 2018, aho kizabera muri Parikingi ya Sitade Amahoro I Remera guhera isaa Cyenda z’umugoroba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...