AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umwiraburakazi wa mbere yageze ku gasongero ka Everest ahapfira benshi babigerageza [AMAFOTO]

Umwiraburakazi wa mbere yageze ku gasongero ka Everest ahapfira benshi babigerageza [AMAFOTO]
11-07-2019 saa 11:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2390 | Ibitekerezo

Umugore wo muri Afurika y’ Epfo nyuma yo kwandika amateka yo kugera ku gasongero k’ umusozi wa mbere muremure ku Isi, yagarutse iwabo aganira n’ itangazamakuru.

Umushabitsikazi, Saray Khumalo mu gitondo cya tariki 16 Gicurasi 2019 nibwo yageze ku gasongero k’ uyu musozi nyuma yo kugerageza inshuro ya kane.

Khumalo ntabwo byamwohohereye kuko uyu musozi ari muremure cyane kandi ukaba ubaho ubukonje bwinshi.

Umuporofeseri wo muri Ireland wari mu itsinda ry’ abantu 8 bageranye na Khumalo kuri ako gasongero mu kumanuka yaranyereye.

Prof Seamus Lawless w’ imyaka 39 wanyereye ni umwe mu banya-ireland 3 bari muri urwo rugendo nk’ uko byatangajwe na Newstalk.

Bivugwa ko yanyereye ubwo yageragezaga kumanuka yerekeza ku nkambi ya 4 iri ku ntango y’ uwo musozi.

Urupfu rw’ uyu mugabo rwatumye umubare w’ abamaze gupfira kuri uyu musozi uzamuka ugera ku 10.

Ku wa mbere w’ iki cyumweru nibwo Khumalo yageze iwabo muri Afurika y’ Epfo ku kibuga cy’ indege cya OR Tambo International Airport aganira n’ itangazamakuru aribwira uko urugendo rwe rwagenze.

Muri Gicurasi 2017 Khumalo yatabawe na kajugujugu yakomeretse kubera ingaruka z’ ikirere kitari kimeze neza.

Khumalo yavukiye muri Zambia ariko afite ubwenegihugu bwa Afurika y’ Epfo. Amaze imyaka irindwi yurira imisozi, yageze bwa mbere ku gasongero ka Kilimanjalo muri 2013, agera ku gasongera k’ umusozi witwa Mera wo muri Nepal muri 2014.

Umusozi wa Everest muremure ku Isi, ufite uburebure bwa m 8,848 uherereye hagati ya Nepal n’ Ubushinwa mu ruhererekane rw’ imisozi ruzwi nka Himalayas.

Edmund Hillary na Tenzing Norgay nibo bantu ba mbere bageze ku gasongero ka Everest mu 1953.

Kilimanjalo , umusozi muremure muri Afurika ufite ubutumburuke bwa metero 5 895. Khumalo yageze bwa mbere ku gasongero ka Kilimanjalo muri 2013 mu gihe umuntu wa mbere wuriye uyu musozi akawuminuka yabikoze mu 1889.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...