AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusaza yatsinze intego yo kunywa litiro 5 z’ inzoga mu minota 5 ahita apfa

Umusaza yatsinze intego yo kunywa litiro 5 z’ inzoga mu minota 5 ahita apfa
30-01-2019 saa 08:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4347 | Ibitekerezo

Umusaza w’ imyaka 61 y’ amavuko wo mu gihugu cya Uganda yikubise hasi ahita apfa nyuma yo kunywa litilo 5 z’ inzoga yo muri iki gihugu yitwa Ajon mu irushanwa ryabereye mu karere ka Kumi.

Byabaye ku wa Mbere w’ iki Cyumweru mu masaha y’ umugoroba. Sauce Peter Atwarun yari yategewe amashilingi ya Uganda ibihumbi 2 agomba guhurira mu irushanwa n’ abantu batanu ariko nyuma yo kumva amabwiriza y’ irushanwa batanu bahise bakuramo akabo karenge irushanwa risigaramo abantu babiri barimo na nyakwigendera.

Amabwiriza y’ irushanwa yavugaga ko aya mashilingi ya Uganda abarirwa mu mafaranga 500 y’ u Rwanda arahabwa umuntu uranywa litilo 5 z’ iyi nzoga ikaze mu minota 5. Aya mabwiriza yatanzwe na David Olopodo washyizeho iyi ntego.

Abafana baratangiye barafana, birangira nyakwigendera anyoye izi litilo 5 iminota itanu itarashira aba atsinze uwo bari bahanganye Jackson Okello utarashoboye no kunywa litiro 3 mu minota itanu.

Uwari washyizeho intego yavuze ko uyu musaza watsinze iri rushanwa agahita apfa atakundaga kurya.

Yagize ati “Nyakwigendera yari umukiriya wacu uzwi cyane, ntabwo yakundaga kurya. Ubuzima bwe bwari bushingiye ku kunywa inzoga gusa ku bw’ amanzaganya araducitse”

Uwari kumwe na nyakwigendera mu irushanwa yabonye apfuye ahita akizwa n’ amaguru. Nk’ uko Dail monitor yabitangaje nyakwigendera yari yahereye mu gitondo anywa Waragi.

Umuyobozi wo muri aka gace yavuze ko bimaze kuba nk’ umuco aho abantu bapfira mu marushanwa yo kunywa inzoga muri iki gihugu.

Yagize ati “Abantu babaye nk’ abacakara b’ inzoga iby’ ibiryo ntibakibikozwa”

Umwaka ushize umugabo w’ imyaka 45 yanyoye inzoga nyinshi yishimira umunsi w’ ubwigenge arapfa. Richard Acire, wo mu karere ka Amru wishimiraga imyaka 56 y’ ubwigenge bwa Uganda yatangiye kunywa Waragi nk’ uyu munsi ejo aribwo hazaba umunsi mukuru anywa Waragi atarya kugeza imwishe.

Muri 2014, umugabo w’ imyaka 50 wo mu karere ka Lwengo yitabye Imana azize irushanwa ryo kunywa inzoga nyinshi. Uyu yanyoye amacupa amapaki 10 ya Waragi arataha ageze mu rugo arapfa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA