AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusaza bivugwa ko ariwe wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana

Umusaza bivugwa ko ariwe wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana
23-08-2020 saa 10:30' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3016 | Ibitekerezo

Umusaza witwaga Fredie Blomukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo byibazwa ko ari we wari ushaje kurusha abandi bose ku Isi, yapfuye afite imyaka 116.

Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n’igitabo cy’udushya ku isi cya Guinness World Records.

Ubwo yari akiri umusore w’ingimbi, umuryango we wose wishwe n’icyorezo cy’ibicurane byiswe ’Spanish flu’ cyo mu mwaka wa 1918, cyahitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi.

Yarakomeje arokoka intambara ebyiri z’isi ndetse na politiki n’ubwicanyi bishingiye ku ivanguramoko n’iheza ku batari abazungu, bizwi nka ’apartheid’.

Fredie Blom bivugwa ko ariwe wari ukuze cyane ku Isi yapfuye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA