AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyarwanda yakatiwe imyaka 8 muri Amerika kuko yabahishe ko yagize uruhare muri Jenoside

Umunyarwanda yakatiwe imyaka 8 muri Amerika kuko yabahishe ko yagize uruhare muri Jenoside
2-07-2019 saa 09:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1204 | Ibitekerezo

Urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere rwakatiye Umunyarwanda imyaka 8 y’ igifungo kuko yabeshye ibijjyane n’ uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ahabwe ubuhungiro muri iki gihugu.

Urugaga rw’ abashinjacyaha bo muri Leta ya Boston bari basabiye Jean Leonard Teganya w’ imyaka 48 gufungwa imyaka 20 ku cyaha cyo guhisha ukuri ku byaha akurikiranyweho.

Teganya muri 2014 yambutse umupaka yinjira muri Leta Zune ubumwe za Amerika anyuze ahitwa Houston muri Leta ya Maine, aho yasanze inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka no gucunga imipaka, agasaba ubuhungiro.

Uregwa mu mvugo ze ngo yumvikanishaga ko Se yari umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’ibanze akomoka mu ishyaka MRND, ariko ntiyavuga ko nawe yari umurwanashyaka waryo, ari nabyo akurikiranyweho.

Intumwa ya Leta yungirije Scott Garland yatangaje ko ‘ibinyoma kuri jenoside n’uburenganzira bwa muntu bikwiye igihano cyo ku rwego rwo hejuru’.

Reuters yatangaje ko Teganya azajuririra icyemezo cyo gufungwa imyaka 8 yakatiwe n’ urukiko rwo muri Boston.

Uwuganira Teganya mu mategeko yavugiye mu rubanza ko impamvu Teganya yasabye ubuhungiro ariko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi umuhutu wese yashoboraga gukekwaho uruhare muri Jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi Teganya yari umunyeshuri muri Medicine I Butare akaba n’ umurwanashyaka mu ishyaka ryagize uruhare muri Jenoside.

Abatangabuhamya bavuze ko Teganya yajyanye abasirikare mu bitaro abereka abatutsi barabica ngo nawe ubwe yishe abatutsi 7 afata ku ngufu 5.

Teganya yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994, anyura muri Kongo no muri Kenya, agera muri Canada mu1999 nk’ uko bivugwa n’ ubushinjacyaha.
Bukomeza buvuga ko yatse ubuhungiro muri Canada ikabumwima kuko yari yamenye ko yagize uruhare muri Jenoside.

Muri 2014 nibwo Teganya yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika anyuze ahitwa Houlton, Maine, aho yasanze abakozi bashinzwe abinjira n’ abasohoka akabaka ubuhungiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA