AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyakenya yabaye mwarimu w’ indashyikirwa ku Isi ahebwa miliyoni $ kubera kwitangira umwuga

Umunyakenya yabaye mwarimu w’ indashyikirwa ku Isi ahebwa miliyoni $ kubera kwitangira umwuga
26-03-2019 saa 15:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1127 | Ibitekerezo

Umwarimu wigisha Siyanse na Phyisique ku ishuri ryo mu gihugu cya Kenya yatewe ishema ryinshi n’ umwuga wo kwigisha nyuma y’ uko atsindiye igihembo mpuzamahanga cya Mwarimu ‘Global Teacher Prize 2019’

Peter Tabichi, niwe mwarimu wahize abandi ku rwego rw’ Isi. Nyuma yo gutoranywa yahise ahabwa miliyoni y’ amadorali y’ Amerika nk’ ishimwe. Yatoranyijwe mu barimu icyumi bari baratoranyijwe mu bandi bagahwa amahirwe yo kurushanwa mu kiciro cya nyuma.

Abo barimu 10 bageze mu kiciro cya nyuma batumiwe I Dubai na Actor Hugh Jackman arinaho hanatangarijwe ko Peter Tabichi ariwe mwarimu w’ indashyikirwa ku Isi mu mwaka wa 2019.

Kugira ngo utsindire iki gihembo mpuzamahanga Global Teacher Prize gitangwa buri mwaka kigamije gukundisha abarimu umwuga wabo bisaba kuba wujuje ibintu bitandukanye.

Mu bisabwa harimo kuba uri umwarimu uharanira uburezi budaheza, ukanaharanira uburenganzira bw’ umwana, kuba utavangura abana b’ abimukira mu ishuri ryawe, kuba uzi gukoresha umuziki, ikoranabuhanga, robotics, na siyanse mu kwigisha.

Peter Tabichi wigisha abanyeshuri bose akoresheje mudasobwa imwe niwe washoboye kuzuza ibisabwa. Uyu mwarimu wigisha mu ishuri riri ahantu h’ icyaro akoresha 80% by’ umushahara we yita ku banyeshuri baturuka mu miryango ikennye cyane, akabagurira ibikoresho n’ imyenda by’ ishuri.

Umunyeshuri w’ uyu mwarimu ku ishuri rya Keriko Secondary School ryo mu mujyi wa Nakuru wiga ibijyanye na Siyanse amaze gutwara ibihembo byinshi byo ku rwego rw’ igihugu mu marushanwa ya siyanse ndetse yanaherewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika igihembo mpuzamahanga cya siyanse cyitwa ‘Interational Science Fair’.

Mu banyeshuri yigisha 90% baturuka mu miryango itishoboye kandi 1/3 cyabo ni imfubyi zapfushije umubyeyi umwe cyangwa bombi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA