AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa wishe umugabo wamusambanyaga ku ngufu yakatiwe igihano cy’urupfu

Umukobwa wishe umugabo wamusambanyaga ku ngufu yakatiwe igihano cy’urupfu
11-05-2018 saa 15:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6496 | Ibitekerezo

Imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu muri Sudan yamaganye bikomeye urukiko rwakatiye igihano cy’Urupfu kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018, umukobwa wahamwe n’icyaha cyo kwica umugabo bari bamushyingiye ku ngufu.

Noura Hussein Hammad w’imyaka 19 y’amavuko yakatiwe igihano cy’urupfu aho yahamwe n’icyaha cyo kwica umugabo wari ushaka ko bashyingiranwa ku ngufu ibintu byari byategetswe na Se w’uyu mukobwa

Bivugwa ko uyu mukobwa yashyingiwe ku ngufu na Se umubyara ubwo yari afite imyaka 16 maze uyu mubyeyi we agirana amasezerano n’umugabo witwa Abdulrahman Hammad ari nawe ise yari yamuhitiyemo gusa ngo aya masezerano yakozwe umukobwa atabizi dore ko ngo yari akiri ku ishuri.

Muri Mata 2017, nibwo aba bagabo (Ise wa Noura n’uwo yari yamushyingiye) basinye bwa nyuma ko uyu mugabo azatwa uyu mukobwa arangije amashuri ariko bemeranya ko araba ari ku babyeyi be mu gihe atarasoza kwiga. Itegeko muri iki gihugu rivuga ko umukobwa urengeje imyaka 10 aba yemerewe gushyingirwa.

Bivugwa ko uyu mukobwa yanze kujya mu rugo rw’uyu mugabo, maze umugabo yifashisha basaza be na babyara be aba ari bamufasha kuzana umukobwa mu rugo rw’uyu mugabo wari waramwegukanye mu gisa nko ku mugura

Amnesty International yasohoye inyandiko igaragaza ko tariki 2 Gicurasi 2017, aribwo abagabo batatu bafashe uyu mukobwa ku ngufu maze uyu wari waramuguze aramusambanya ndetse bahita bagumana muri urwo rugo ari nabwo uyu mugabo yabyukaga mu gitondo ashaka kongera kumusambanya umukobwa nawe agerageza kwitabara afata icyuma agitera umugabo ahita apfa.

Uyu mwana w’umukobwa yahise ahungira iwabo ari nabwo ngo ababyeyi be bahise bamenya ko aje amaze kwica umuntu bamushyikiriza Polisi imukorera dosiye nyuma aza guhamwa n’icyaha cy’Ubwicanyi Mpuzamahanga’ ari nabwo ejo yakatiwe igihano cy’urupfu.

Umuyobozi wa Amnesty International, Seif Magango yavuze ko uyu Noura Hussein n’ubwo yahamwe n’icyaha ariko yakoze icyaha mu rwego rwo kwirwanaho, anavuga ko urukiko rwafashe umwanzuro unyuranyije n’uburenganzira bwa muntu.

Mu myaka ishize imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore n’abana b’abakobwa muri iki gihugu yakunze gushyira imbaraga mu kurwanya ishyingirwa ry’abakobwa bakiri bato, abashyingirwaga ku ngufu ku bagabo badashaka, ibi kandi bikaza byiyongera ku kuba muri iki gihugu umukobwa uri hejuru y’imyaka 10 aba yemerewe gushyingirwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA