AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuherwe Bill Gates yatanze miliyoni 10 z’amadolari zo kurwanya inzige

Umuherwe Bill Gates yatanze miliyoni 10 z’amadolari zo kurwanya inzige
26-02-2020 saa 17:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2340 | Ibitekerezo

Umuryango Fondation Bill et Melinda Gates washinzwe n’umuherwe Bill Gates watanze miliyoni 10 z’amadolari y’abanyamerika yo gufasha kurwanya inzige zugarije bimwe mu biugu bya Afrika

Iyo mfashanyo izashyikirizwa ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), rivuga ko hakenewe inkunga ngo ribashe guhangana n’ikibazo cy’inzige kimaze gufata intera ndende ndetse gishobora no kuzateza inzara ikomeye mu bihugu byugarijwe cyane cyane Ibyo mu ihembe rya Afrika.

Uhagarariye FAO, Qu Dongyu, yashimiye uyu muryango anasaba abandi bantu kwitabira gutanga ubufasha kugira ngo babashe guhashya iki cyorezo cyugarije ubuhinzi nyamara aribwo butunze abatuye isi ku rugero rwo hejuru.

Kugeza ubu, ONU imaze kwegeranya miliyoni 33 z’amadolari habariwemo n’iyi nkunga y’umuryango Bill et Melinda Gates gusa ikavuga ko amafaranga yose hamwe akenewe kugira ngo ihangane n’iki cyorezo cy’inzige ari miliyoni 133 z’amadolari.
Inzige ni ikiza gikomeye ku biribwa kuko ikiguri cyazo kimwe gusa gishobora kurya ibiribwa byahaza abantu ibihumbi 35 ku munsi nk’uko FAO ibivuga.

Kugeza ubu hari ubwoba ko kugeza mu kwa Gatandatu haramutse nta gikozwe izi nzige zishobora kuzaba ziyongereye kugera ku nshuro Enye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA