AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuherwe Bill Gates n’umugore we batangaje ko batandukanye burundu

Umuherwe Bill Gates n’umugore we batangaje ko batandukanye burundu
4-05-2021 saa 09:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1104 | Ibitekerezo

Umwe mu bakire bakomeye ku Isi, Bill Gates n’uwari umufasha we Melinda Gates batangaje ku mugaragaro ko batandukanye nyuma y’imyaka 27 babana nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi bashyize itangazo kuri Twitter, bavuga ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubiganiraho no kubyumvikanaho.

Bagize bati “Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu.”

Aba baherwe bari mu miryango itunze agatubutse ku Isi, basanzwe bafitanye abana batatu bakaba banahuriye ikigo gikomeye kizwi nka Bill & Melinda Gates Foundation kigira uruhare mu kurwanya indwara zandura.

Bill Gates ubu aza ku mwanya wa kane mu bantu bakize ku isi, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes akaba atunze imitungo ya miliyari 124 USD.

Mu itangazo ryo gutandukana kwabo, bagize bagize bati “Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.”

Bavuga ko bazakomeza gukorana muri kiriya kigo cyabo kandi bagashyigikira ibikorwa byacyo. Bakaba basabye ko umuryango wabo utakwivangirwa muri iki cyerekezo gishya.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA