AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yishe umwana we umurambo awujugunya mu kimoteri

Umugore yishe umwana we umurambo awujugunya mu kimoteri
5-11-2018 saa 11:02' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4108 | Ibitekerezo

Polisi ikorera mu Ntara ya Nakuru mu gace ka Kuresoi muri Kenya yataye muri yombi umugore witwa Mercy Chepngeno ukekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’umwaka umwe, umurambo akajya kuwujugunya mu kimoteri kijugunywamo imyanda.

Bikekwa ko Mercy Chepngeno yihekuye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2018 hanyuma umurambo w’umwana we akawutwara mu ishashi awujyanye mu kimoteri kiri mu gace ka Kuresoi.

Umuyobozi w’ishami ryu’ubugenzacyaha muri aka gace yatangarije CitizenTV ko uyu mugore w’imyaka 22 yiyemereye ko yiyiciye umwana we akajya kumujugunya mu kimoteri.

Yagize ati “ Yiyemereye ko ariwe wiyiciye umwana, umurambo ajya kuwujugunya mu kimoteri.”

Yakomeje avuga ko azagezwa imbere y’ubutabere aburanishwe iperereza nirirangiza kumukorwaho.

Ati “Uyu mugore azagezwa imbere y’urukiko polisi n’irangiza gukora iperereza ryayo. N’aramuka ahamwe n’icyaha akurikiranweho azahanwa n’ingingo ya 210 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA