AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore warwanishaga kajugujugu y’intambara yapfuye

Umugore warwanishaga kajugujugu y’intambara yapfuye
15-07-2020 saa 15:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1971 | Ibitekerezo

Umupilote w’umugore wari uwa mbere ubayeho muri Nigeria utwara kajugujugu z’intambara yapfuye azize ibikomere byatewe n’impanuka yo mu muhanda, nkuko ingabo zirwanira mu kirere zabitangaje.

Tolulope Arotile yapfuye ejo ku wa kabiri. Iyo mpanuka yo mu muhanda ngo yabereye ku kigo cy’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kiri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Ariko itariki iyo mpanuka yabereyeho ntiyatangajwe. Mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2017 nibwo Arotile yinjiye mu ngabo za Nigeria zirwanira mu kirere.

Itangazo ryo kuri Twitter ry’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere rigira riti : "Mu gihe gito ariko cyabaye ingirakamaro yamaze mu gisirikare, nyakwigendera Arotile yagize uruhare rukomeye mu guca amabandi yitwaje intwaro muri leta zo mu gice cyo hagati mu majyaruguru".

Ryongeyeho ko yagize n’uruhare rukomeye mu guca "n’abandi bagizi ba nabi atwara indege mu mirwano yahawe izina rya ’Operation GAMA AIKI’ i Minna, muri leta ya Niger [imwe mu zigize Nigeria]".

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA