AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Uwa mbere wihinduje igitsina yahawe irangamuntu igaragaza ko ari umugore yarahoze ari umugabo

Uganda : Uwa mbere wihinduje igitsina yahawe irangamuntu igaragaza ko ari umugore yarahoze ari umugabo
12-10-2021 saa 15:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2801 | Ibitekerezo

Cleopatra Kambugu Kentaro wahoze ari Umugande ubu ni Umugandekazi wuzuye nyuma yo guhabwa irangamuntu na Pasiporo bigaragaza ko ari umugore nyuma y’uko yihinduje igitsina, ibizwi nka Transgender mu ndimi z’amahanga. Ngo hari aho yajyaga agera bakamusaba gukuramo imyenda ngo babanze barebe niba ari Umugabo cyangwa ari umugore.

Cleopatra Kambugu wahawe iriya pasiporo mu cyumweru gishize, ubu byarangiye ni umugore nyuma y’uko hari abarebaga pasiporo ye babonamo handitsemo ko ari umugabo bakabanza kubishidikanyaho kuko bamubonaga yambaye nk’umugore anafite imisusire nk’iy’igitsinagore.

Mu kiganiro Newsday cya BBC ko, uyu Cleopatra Kamburu yavuze ko kubona biriya byangombwa ari inkuru ishimije kuri we kuko ibyo yari afite imbere byajyaga bimubangamira.

Avuga ko hari uwigeze kureba muri pasiporo ye yabona handitsemo ko ari umugabo nyamara we agaragara nk’umugore ndetse na we ubwe avuga ko ari umugore ku buryo byageze n’aho asabwa gukuramo imyenda ngo babanze basuzume igitsina cye.

Yagize ati “Uwo muntu yarambajije ati ’Uri umugabo cyangwa uri umugore ?’ byari biteye isoni cyane...Si ngombwa ko ubanza kureba ibice by’umubiri w’umuntu kugira ngo wemere ko ari we.”

Avuga ko mu gihe nk’iki cy’ikoranabuhanga hari uburyo bwinshi abantu basuzumwa ko ari bo koko nko gukoresha ibikumwe ndetse n’imboni z’amaso ndetse ko yabajije uwo mukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka ko atakoresha ubwo buryo atarinze gukuramo imyenda.

Gusa ubu ngo ntazongera kugenda yikandagira kuko ibyangombwa bye bigaragaza ko ari umugore mu gihe n’ubundi ubu yamaze kuba umugore nyuma yo kwibagisha.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA