AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Uganda: Abaturage barenga miliyoni 2 banze gufata irangamuntu

Uganda: Abaturage barenga miliyoni 2 banze gufata irangamuntu
7-02-2019 saa 11:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1022 | Ibitekerezo

Nibura abantu miliyoni 2 n’ ibihumbi 400 bafite hejuru y’ imyaka 16 ntabwo bafite irangamuntu, barimo abarenga ibihumbi 500 batanze imyirondoro ifutamye. Muri rusange ikigo gishinzwe gutanga irangamuntu muri Uganda kivuga ko abaturage batitabira kwiyandikisha ngo bazazihabwe.

Abagera ku 585,265 batanze ibyagombwa bituzuye, imyirondoro ituzuye. Imibare y’ ikigo cy’ irangamakuru muri Uganda yahawe Dail monitor igaragaza ko irangamuntu 17,558,052 arizo zimaze gukorwa kuva muri 2013 kugeza muri Mutarama 2019.

Imibare itangwa n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubushakashatsi muri Uganda igaragaza ko Uganda ituwe n’ abaturage 20,041,600 bagejeje ku myaya 16 yo gufatata irangamuntu. Kuva irangamantu miliyoni 17,5 arizo zimaze gukorwa bivuze ko abagera kuri 2,483,548 ntazo bafite.

Muri 2013 na 2014 Uganda yashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha bwa rusange ku bashaka irangamuntu, kuva muri 2015 kwiyandikisha biracyakorwa ariko ngo ntabwo byitabirwa nk’ uko bivugwa na Gilbert Kadilo ushinzwe itangazamakuru muri NIRA. Impamvu zituma abaturage batitabira kwaka irangamuntu ntabwo zagaragajwe.

Muri iki gihe irangamuntu ni icyangombwa gifite agaciro gakomeye kuko ikoreshwa nk’ icyangombwa cyemerera umuntu gutembera mu bihugu byo mu karere, kubaruzaho simukadi, n’ ibindi byinshi bijyanye n’ ubwirondoro w’ ikoranabuhanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...