AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubukungu bw’umuherwe Bezos bwiyongereyeho miliyari 13$ umunsi umwe

 Ubukungu bw’umuherwe Bezos bwiyongereyeho miliyari 13$ umunsi umwe
21-07-2020 saa 09:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 955 | Ibitekerezo

Ejo kuwa mbere gusa umutungo wa Jeff Bezos wiyongereyeho miliyari $13, kwiyongera k’umutungo w’umuntu umwe ko hejuru cyane kubayeho kuva mu 2012 ikigo Bloomberg cyashyiraho uburyo bwo kubara imari y’abaherwe ba mbere ku isi buri munsi.

Imigabane ya Amazon.com ya Jeff Bezos ejo yazamutseho 7.9%, ikigero cyo hejuru kuva mu kwa 12/2018 nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Time.

Bezos w’imyaka 56 niwe muntu ukize cyane kurusha abandi ku isi.

Muri uyu mwaka gusa, imari ye yavuye kuri miliyari $74 igera kuri miliyari $189, nubwo bwose ubukungu bw’igihugu cye, Amerika, bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ubu we ku giti cye, ararusha agaciro ku isoko ry’imari ibigo bya rutura nka Exxon Mobil Corp., Nike Inc. na McDonald’s.

Mackenzie Bezos, wahoze ari umugore we, ejo kuwa mbere nawe yungutse miliyari $4.6, ibi bituma ubu ari umuntu wa 13 ukize cyane ku isi nk’uko iki kinyamakuru The Time kibivuga.

Uyu mugore aherutse kubona imari nini cyane kubera gatandukana na Jeff Bezos akagira umutungo agenerwa n’inkiko kuwo bahahanye.

Ibindi bigo bitandukanye by’ikornabuhanga bikomeje kungukira mu kuba abantu ubu benshi baguma mu ngo zabo, akaba ari ho baharira cyangwa bakorera ibikorwa by’imari.

Mark Zuckerberg ukuriye ikigo cya Facebook Inc. muri uyu mwaka kugeza ubu umutungo we wiyongereyeho miliyari $15, nubwo ubu kompanyi ye hari ibigo byahagaritse kuyamamarizaho.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA