AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

USA : Umupolisi watsikamiye umwirabura kugeza apfuye yahamijwe icyaha

USA : Umupolisi watsikamiye umwirabura kugeza apfuye yahamijwe icyaha
21-04-2021 saa 08:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1385 | Ibitekerezo

Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Minneapolis wavuzwe cyane ubwo yatsikamiraga umwirabura George Floyd ku ijosi kugeza apfuye, yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Urukiko rwo muri iriya Leta ya Minneapolis rwasomye umwanzuro kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, ni icyemezo cyakiriwe neza na benshi baba abirabura ndetse n’abazungu muri kiriya gihugu gikunze kuvugwamo irondaruhu.

Mu mbuga y’urukiko rwasomewemo iki cyemezo hari abantu benshi bafite ibyapa bigaragaza ko bakeneye ubutabera ku muryango w’uriya mwirabura wishwe muri Gicurasi umwaka ushize wa 2020.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, biteganyijwe ko ruzanategeka igihano gikwiye guhabwa uriya wahoze ari umupolisi gusa itegeko riteganya ko ashobora gukatirwa gufungwa imyaka igera kuri 40.

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America yari yahuye n’umuryango wa George Floyd ku wa Mbere w’iki cyumweru ndetse aza gutangaza ko yifatanyije n’uriya muryango kuko ari kugerageza kwishyira mu mwanya wawo.

Joe Biden kandi yari yavuze ko yifuza ko Urukiko rwazafata icyemezo cya nyacyo kugira ngo umuryango w’uriya mwirabura ubone ubutabera.

Nyuma y’iki cyemezo kandi, Perezida Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za America na we yishimiye umwanzuro w’urukiko avuga ko “uyu munsi inteko y’urukiko ikoze ikintu cya nyacyo ariko ubutabera busaba ibindi byinshi.”

Barack Obama yavuze ko we n’umugore we Michelle Obama bifatanyije n’abandi bose bagize uruhare mu kugira ngo umuryango wa George Floyd ubone ubutabera.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA