AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tunisia : COVID yatumye Perezida yirukana Minisitiri w’Intebe anahagarika Inteko Ishinga Amategeko

Tunisia : COVID yatumye Perezida yirukana Minisitiri w’Intebe anahagarika Inteko Ishinga Amategeko
26-07-2021 saa 08:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 550 | Ibitekerezo

Kubera imyigaragambyo yabaye mu bice binyuranye byo muri Tunisia y’abantu bamagana uko Guverinoma iri kwitwara ku cyorezo cya Covid-19, Perezida Kais Saied wa kiriya Gihugu yirukanye Minisitiri w’intebe ndetse anahagarika by’agateganyo Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kais Saied yatangaje ko ari we ubwe ugiye gutegeka igihugu afatanyije na minisitiri w’intebe mushya, avuga ko ashaka kuzana ituze mu gihugu.

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibyo yakoze ari uguhirika ubutegetsi.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo nyuma y’inama y’igitaraganya yagiranye n’inzego z’umutekano mu ngoro ye, Bwana Saied yagize ati "Twafashe ibi byemezo... kugeza amahoro mu baturage agarutse muri Tunisia no kugeza turokoye leta."

Nyuma yaho ku cyumweru nijoro, abigaragambya basabwe n’ibyishimo byuko uwari Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanwe. Perezida Saied yifatanyije n’imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru Tunis.

Abantu babarirwa mu bihumbi bari bigaragambirije i Tunis no mu yindi mijyi bamagana ishyaka riri ku butegetsi, batera hejuru bati, "Muveho !", ndetse banasaba ko inteko ishingamategeko iseswa.

Abashinzwe umutekano babujije kugera ku nteko ishingamategeko no mu mihanda ikikije umuhanda uri rwagati muri Tunis wa Avenue Bourguiba (witiriwe Bourguiba wagejeje Tunisia ku bwigenge yigobotora ubukoloni bw’Ubufaransa).

Mu mpinduramatwara yo mu 2011, uwo muhanda ni wo wabaye izingiro ry’imyigaragambyo yo kwamagana leta.

Polisi yarashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya, ndetse ita muri yombi abantu benshi, mu gihe habayeho gukozanyaho no mu yindi mijyi myinshi.

Abigaragambya biraye mu biro by’ishyaka Ennahdha riri ku butegetsi, bamena za mudasobwa ndetse batwika ibiro byaryo mu mujyi wa Tozeur.

Iri shyaka ryamaganye icyo gitero, rivuga ko cyakozwe n’"ibico by’abagizi ba nabi" barimo kugerageza "kubiba akajagari n’isenya".

Perezida Saied yasezeranyije ko nihaba urundi rugomo, ahangana na rwo yifashije imbaraga z’igisirikare.

Yagize ati "Ndaburira buri wese utekereza ku gukoresha intwaro... na buri wese warasa isasu, [ko] ingabo zizasubizanya amasasu."

Yavuze ko itegekonshinga rimwemerera guhagarika inteko ishingamategeko iyo "igihe icyo ari cyo cyose yahura n’ibyago."

Ariko Rached Ghannouchi, umukuru w’inteko ishingamategeko, yashinje Perezida "guhirika impinduramatwara ndetse n’itegekonshinga."

Bwana Ghannouchi, ukuriye ishyaka Ennahda, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati :

"Turafata ko inzego [za leta] zigikora kandi abashyigikiye Ennahda ndetse n’abaturage ba Tunisia bazarwana ku mpinduramatwara."

Mu myaka icumi ishize, impinduramatwara yo muri Tunisia yatumye habaho demokarasi ndetse iteza imyivumbagatanyo mu karere yahawe izina rya ’Arab Spring’ cyangwa ’Printemps Arabe’.

Ariko icyizere cyuko iyo mpinduramatwara yari gutuma abantu barushaho kubona akazi ndetse bakagira n’andi mahirwe mu buzima, cyaraje amasinde.

Imyaka icumi nyuma yaho, Tunisia iracyahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse ni na kimwe mu bihugu bishegeshwe bikomeye na coronavirus muri Afurika.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, umubare w’abandura bashya wakomeje kwiyongera cyane, bituma ubukungu busanzwe bujegajega burushaho kugira ibibazo.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanye minisitiri w’ubuzima, ariko ibi ntibyahosheje uburakari bw’abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA