AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tanzania yahagaritse abayobozi ba Laboratoire yemeje ko ihene n’ipapayi birwaye covid-19

Tanzania yahagaritse abayobozi ba Laboratoire yemeje ko ihene n’ipapayi birwaye covid-19
5-05-2020 saa 07:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1441 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania yahagaritse Umuyobozi Mukuru wa Laboratoire y’igihugu Dr Nyambura Moremi n’Umuyobozi wari ushinzwe ireme muri iyo Laboratoire Jacob Luseko nyuma y’uko Perezida akemanze ubuziranenge bw’ibikoresho bakoresha bapima covid-19.

Tariki 3 Gicurasi, mu mbwirwaruhame, Perezida John Pombe Magufuli yagejeje ku baturage yashidikanyije ku mibare y’abantu 480 iyi laboratoire yatangaje ko banduye coronavirus muri Tanzania. Ati “Ibisubizo by’ibizamini mufata hari ahantu mwibeshya”.

Perezida Magufuli avuga ko yafashe igipimo ku ihene no ku ipapayi abyita abantu abyohereza muri iyo laboratoire ngo babipime covid-19, iyo laboratoire itangaza ko abo bantu 2 banduye coronavirus, ntiyabasha gutahura ko ibyo bipimo bitavuye ku bantu.

The Citizen itangaza ko Perezida wa Tanzania yahise ishyiraho akanama kagizwe n’inzobere 6 gafite inshingano yo gusuzuma ubuziranenge bw’iyo laboratoire y’igihugu kagatanga raporo mu minsi 10.

Magufuli avuga ko hashobora kuba hari ikibazo haba mu buyobozi bw’iyo laboratoire, mu bikoresho ikoresha cyangwa mu bakozi ikoresha. Ibi abishingira ku kuba iyo laboratoire mu bizamini yahawe harimo ibyavuye ku ntama, no ku bisigazwa by’amavuta ariko ikaba yaratangaje ko abo bantu babiri ari bazima ntitahure ko kimwe ari amavuta, ikindi ari intama.

Ati “Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima riracyafite akazi gakomeye”.

Perezida John Pombe Magufuli, ku cyorezo cya covid-19 akunze kumvikana avuga ko Imana ariyo izarinda abaturage ba Tanzania. Iki gihugu ntabwo kigeze gihagarika ibikorwa bihuza abantu benshi birimo n’insengero.

Uyu mukuru w’igihugu ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika byamaze kwemera kuzakoresha umuti wavumbuwe na Madagascar ivuga ko uvura covid-19, gusa kugeza ubu nta muti OMS iremeza ko uvura


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA