AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tanzania nyuma yo gusinyana n’ u Rwanda amasezerano ya SGR yasinyane andi n’ u Burundi

Tanzania nyuma yo gusinyana n’ u Rwanda amasezerano ya SGR yasinyane andi n’ u Burundi
9-12-2019 saa 12:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1350 | Ibitekerezo

Igihugu cya Tanzania cyasinyane n’ u Burundi na Democratic Republic of Congo amasezerano yo gufatanya kubaka inzira ya gale ya moshe Tanzania izatangaho amamiliyari y’ amadorali.

Abaministiri b’ ubwikorezi ibi bihugu bahuriye I Kigoma muri Tanzania mu isinywa ry’ aya masezeramo mu mpera z’ icyumweru gishize.

Tanzania yari ihagarariwe na Isack Kamwelwe, Jean Bosco ahagarariye u Burundi naho Roger Biasu ahagarariye DRC.

Uyu muhanda wa gale ya moshe uzafasha u Burundi kugera ku nyanja y’ Abahinde, ku cyambu cya Dar –es Salaam. Usanzwe u Burundi ni kimwe mu bihugu bidakora ku nyanja.

Ikiciro cya mbere cy’ uyu mushinga kigizwe na km 240, ariko uyu muhanda uzakomeza ugere muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Kamwelwe avuga ko Tanzania uruhare rwayo kuri uyu muhanda ari km 1 457. Uyu muhanda ni kimwe mu bikorwa remezo bikaze kuri Tanzania kuko izawutangaho miliyari 6,5 z’ amadorali y’ Amerika mu myaka 5. Buri gihugu muri ibi kizajya kishyura ibilometero by’ uyu muhanda biri ku butaka bwacyo.

Ni mu gihe hashize umwaka Tanzania isinyanye n’ u Rwanda andi masezerano yo kubaka umuhanda wa gale ya moshe wa km 575 Isaka (Tanzania) - Kigali (Rwanda).

U Rwanda na Tanzania biri gukusanya miliyari 2.5 z’ amadorali y’ Amerika akenewe ngo uyu muhanda wubakwe. U Rwanda rurasabwa miliyari $ 1,2 mu gihe Tanzania isabwa miliyari $1.3.

Theeastafrican


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA