AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Papa Francis yasabye Abihaye Imana kwegera abanduye Coronavirus bakabahumuriza

Papa Francis yasabye Abihaye Imana kwegera abanduye Coronavirus bakabahumuriza
10-03-2020 saa 17:25' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 891 | Ibitekerezo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yasabye abapadiri bose ku isi kujya bajya gusura abarwayi bose banduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira ku isi yose kugirango babasengere babashe gukira.

Ibi Papa Francis yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yari ayoboye igitambo cya misa cyo gusabira abahuye n’iki cyorezo, iyi misa yabereye ahitwa Casa Santa Marta ikaba yatambutse imbonankubone kuri televiziyo mu rwego rwo kugaragariza abagizweho ingaruka na Coronavirus ko yifatanyije nabo nk’uko Dail Mail ibitagaza..

Umushumba wa Kiliziya Gatolika kandi yavuze ko atazahwema gusengera no abahitanwe, abarwayi b’iki cyorezo ndetse n’abaganga babitaho umunsi ku wundi ari nako ashishikariza abapadiri bose bo ku isi kujya begera aba barwayi bakabahumuriza.

Yagize ati “Reka dusenge dusabire abapadiri bacu k’Uhoraho kugirango babashe kugira umuhate wo kujya gusura abarwayi…no guherekeza abashinzwe ubuvuzi n’abakorerabushake mu kazi bakora”.

Yakomeje avuga ko atazahwema gusabira abanduye iki cyorezo, ababafasha, ndetse n’imiryango yabo, abaganga babavura kimwe n’abandi batandukanye bahura nabo.

Icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu ntangiriro z’uyu mwaka kimaze guhitana umubare munini ku isi kikaba cyaramaze no gukwirakwira mu Butaliyani hasanzwe hari icyicaro cya Kiliziya Gatolika kiri i Vatican.

Kugeza ubu igihugu cy’Ubutaliyani ubu bufite abagera ku bantu 7300 banduye iyi virusi kikaba kimwe mu bihugu bimaze kugira umubare munini w’abanduye iki cyorezo nyuma y’Ubushinwa cyaturutsemo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rigaragaza ko ku isi yose iki cyorezo kimaze kwica abantu 3831 naho 110,098 bamaze kuyandura, mu gihe abayikize ari 62,302.

Ubu isi yose yashyizwe mu bihe bidasanzwe kuko ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi byiganjemo imyidagaduro byarahagaze mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis arasaba abapadiri kwegera abanduye Coronavirus bakabahumuriza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA