Aha ikigo gishinzwe inyamaswa z’ agasozi muri Uganda cyarimo kimura Impala kizivana mu gice kimwe kizijyana mu kindi"
Mu gihe cya vuba, Urwego rushinzwe ubukerarugendo mu gihugu cya Uganda ruratangirwa kwifashisha ibitabo birimo inkuru zisekeje mu rwego rwo gushishikariza abakiri bato gusura ahantu nyaburanga muri iki gihugu.
Lilly Ajarova , Umuyobozi mukuru wa UTB yavuze ko abana bo muri iki gihugu batitabira urwego rw’ ubukerarugendo kandi bakwiye kuba ishingiro ryo kubuteza imbere.
Ati “Kugeza ubu dufite porogaramu zo zifasha abana gusobanukirwa ibijyanye n’ ubuzima bw’ inyamaswa zo mu gasozi no kubigisha uko bitwara muri pariki”.
Ajarova yavuze ko UTB igiye gucapa ibitabo bisetsa amoko atandukanye y’ inyamaswa ziboneka muri Uganda n’ aho ziboneka.
Nk’ uko byatangajwe na Chimpreports Ajarova yagize ati “Ubu buryo nibwo buzashimisha abana mu bukeragendo kandi babonye inyamaswa bakunda”
Magingo aya UTB ifatanya n’ Ikigo cya Uganda gishinzwe gutanga ubumenyi ku nyamaswa z’ agasozi UWEC bagashishikariza abana gusura ibigo byororerwamo inyamaswa z’ agasozi n’ ahantu nyaburanga harimo no muri za pariki.
Ajarova uyobora UTB niwe wavuze ko bagiye kwifashisha ibitabo bisetsa mu kongera ba mukerarugendo
Ajarova ati “Twizera ko abana ari ba mukerarugendo b’ ejo hazaza, kandi sinicyo gusa twizera ko bagira uruhare mu gushishikariza ababyeyi babo kwitabira ubukerarugendo binyuze mu kubabwira aho bifuza ko kuzajya mu biruhuko”.
Muri uyu mwaka wa 2019 Uganda yihaye intego yo kuzinjiza miliyoni 3 z’ amadorali avuye kuri miliyoni 1,8$ yinjiye muri 2018.
Mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2019, Minisitiri w’ ubukerarugendo yavuze ko Uganda igiye kwifashisha abagore bafite ibibuno binini mu gukurura ba mukerarugendo gusa ntabwo bizwi niba iyi gahunda yarashinze mu bikorwa.