AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nigeria : Amabanki yategetswe gutanga inguzanyo cyangwa agahanwa

Nigeria : Amabanki yategetswe gutanga inguzanyo cyangwa agahanwa
9-07-2019 saa 10:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 324 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Nigeria Banki Nkuru yategetse amabanki yose akorera muri iki gihugu kongera inguzanyo atanga atabikora akazamurirwa amafaranga fatizo.

Iyi banki ivuga ko ikigamijwe ari ukuzamura umurasuro w’ igihugu kuko ubukungu bw’ ikigihugu kiri mu bya mbere bikize cyane muri Afurika buri kwiyongera ku kigero gito cyane.

Banki Nkuru ya Nigeria yavuze ko kugeza muri Nzeli banki izaba itaragera ku ntego yo gutanga inguzanyo y’ amafaranga ibitse ku kigero cya 60% izazamurirwa amafaranga fatizo.

Iki gihugu kirashaka kongerera ingufu bisinezi n’ abaguzi nyuma y’ uko ubukungu busubiye inyuma kubera kwimana inguzanyo.

Iyi banki nkuru ivuga ko banki izananirwa gutanga inguzanyo uko bisabwa , amafaranga fatizo yayo aziyongeraho 50% y’ inguzanyo yakabaye yaratanze gutanga.

Muri iki gihugu hari ikibazo mu bukungu kuko amabanki yabonye inguzanyo ari gutanga zitishyurwa neza kuko ubwiyongere bw’ ubukungu buri kugenda gahoro, afata icyemezo cyo kugumisha amafaranga yayo mu mitamenwa aho kuyaguriza abaturage.

Reuters yatangaje ko amabanki menshi yo muri Nigeria muri 2014 yabonye igiciro cya Peterole kiguye ahita afata umwanzuro wo kureka gutanga inguzanyo no kuzamura inyungu kunguzanyo nke atanga.

Umwe mu basesenguzi mu by’ ubukungu yavuze ko umuti w’ iki kibazo ari uko amabanki avugurura ibiciro by’ inyungu yaka ku nguzanyo.

Inguzanyo zitishyurwa neza zarazamutse zigera ku 9%, mu gihe intego ya Banki Nkuru ya Nigeria zitagomba kurenga 5%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA