AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Munyenyezi woherejwe na USA yageze i Kigali yakirwa na RIB

Munyenyezi woherejwe na USA yageze i Kigali yakirwa na RIB
17-04-2021 saa 07:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2276 | Ibitekerezo

Munyenyezi Beatrice woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America, yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe yakirwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhita rumuta muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda.

Uyu Munyenyezi Beatrice wari umaze imyaka 24 muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari yarahungiye, yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo muri kiriya Gihugu.

Munyenyezi Beatrice yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 muri 2013 nyuma yo kumuhamya ibyaha kubeshya ko nta ruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi kugira ngo abone ubwenegihugu bwa kiriya gihugu.

Beatrice Munyenyezi yajuririye iki cyemezo ariko iki kirego cy’ubujurire cye cyaje guterwa utwatsi muri 2017.

Yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa 15 Mata 2021 nyuma yo kurangiza kiriya gihano yari yarakatiwe.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanome, yururutse indege ya KLM yakiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rumumenyesha ko atawe muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma na Mukura muri Perefegitura ya Butare.

Kimwe mu bikorwa avugwaho yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuba ubwe yarabaga ari kuri za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi.

Avugwaho kandi kuba yarafataga Abatutsikazi akabaha Interahamwe zikabasambanya, hakaba hari n’uwo bivugwa ko yahagarikiye zikamusambanya ubundi agahita amwirasira n’imbunda ntoya.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA