AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

M23 yafashe utundi duce nyuma ya Bunagana imaranye iminsi Itatu

M23 yafashe utundi duce nyuma ya  Bunagana imaranye iminsi Itatu
16-06-2022 saa 13:38' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2957 | Ibitekerezo

Ibitero byagabwe n’Ingabo za FARDC ku nyeshyamba za M23 kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022 byaziviriyemo gutakaza ibindi bice by’ingenzi.

Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Bunagana yavuze ko kuva mu masaha ya nimugoroba mu duce duhana imbibi n’umujyi wa Bunagana cyane mu marembo yaho werekeza Tchengerero habaye kurasana gukomeye aho bivugwa ko ingabo za FARDC zagabye igitero gikomeye zifatanyije na RUD Urunana.

Uruhande rwa FARDC ntirwabashije gutsimbura abo barwanyi,kuko M23 yabigaranzuye ikabambura n’uduce twa Kigote, Rubavu Gitovu ni two muri Gurupoma ya Kabindi.

Ubutumwa umutwe wa M23 wacishije kuri Twitter wagize Uti :”Turabamenyeshako twafashe ikiraro cya Rwankuba n’uduce twa Kigote, Rubavu na Gitovu.

Ibi bibaye mu gihe ingabo za Leta zikomeje kwisuka mu bice bya Rutshuru hafi ya Tchengerero aho bivugwa ko byibuze abasirikare ibihumbi 2000 bavuye mu bigo bya Kitona na Bukavu bakomeje kwikusanya ngo barebe ko bakwisubiza umujyi wa Bunagana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA