AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Leta ya Uganda yaciwe miliyoni 50 z’ amashilingi ngo yahonganze uburenganzira bwa Dr Nyanzi

Leta ya Uganda yaciwe miliyoni 50 z’ amashilingi ngo yahonganze uburenganzira bwa Dr Nyanzi
18-12-2019 saa 11:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 871 | Ibitekerezo

Urukiko rwo mu mujyi wa Kampala ku wa Mbere w’ iki cyumweru rwategetse Leta ya Uganda kwishyuza umugore witwa Dr Stella Nyanzi amashiligi ya Uganda miliyoni 50.

Uyu mugore wigishaga muri Kaminuza ya Makerere yamenyekanye cyane kubera gutuka Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na nyina.

Tariki 19 Ukuboza 2019, nibwo ikigo cya Uganda gishinzwe abinjira n’ abasohoka cyabujije Dr Nyanzi gusohoka igihugu ngo age Amsterdam mu Buholande mu nama y’ abarimu ba za Kaminuza.

Dr Nyanza yahise arega Leta ya Uganda avuga ko uburenganzira bwe bwahonyanzwe, kandi ko yatakaje amafaranga mu agura visa, itike y’indege n’ iya hoteri.

Asoma urwo rubanza, umucamanza Henrietta Wolayo yavuze ko Leta yarenze ku ngingo ya 24 y’ itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Iyo ngingo ivuga ko uburenganzira n’ ubuzima by’ umuntu ari ntavogerwa.

Dr Nyanzi azwi cyane kubera ibyo yandika ku rubuga rwa Facebook birwanya ubutegetsi, birimo n’ amagambo yo kubahuka abayobozi bakuru.

Ari muri gereza arangiza igihano yakatiwe cy’ amezi 18 y’ igifungo azira gutuka Perezida Yoweri Museveni.

Mu rubanza rwo kumusomera ku cyaha cyo gutuka Perezida wa Repubulika uyu mugore yakuyemo imyenda yerekana amabere kandi ruri gusomwa hifashishijwe uburyo bwa video conference.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA