AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Uwari washyizwe mu kato ka Covid-19 yasanzwe yiyahuye arapfa

Kenya : Uwari washyizwe mu kato ka Covid-19 yasanzwe yiyahuye arapfa
27-03-2020 saa 20:32' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1915 | Ibitekerezo

Umugore w’imyaka 27 ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo wari warashyizwe mu kato ka Coronavirus mugihe cy’iminsi 14 ahitwa Nakuru muri Kenya yasanzwe mu cyumba yabagamo yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Ubwo inzego z’ubuzima muri Kenya zazaga mugitondo kureba uko abarwayi ba Coronavirus n’abari mu kato bamerewe muri iki gihugu zasanze uyu mugore witwa Elizabeth Holloway wari warashyizwe mu kato mu cyumba cy’ahasanzwe habera amahugurwa mu by’inganda cya Kenya (Kenya Industrial Training Institute-KITI) giherereye mu gace ka Nakuru yapfuye yimanitse akoresheje umwe mu myambaro ye.

Umuntu umwe utatangajwe amazina yabwiye ikinyamakuru The Daily Nation uyu mugore mu minsi ishize yari yabanje kwinubira ubuzima abayemo aha yari yashyizwe mu kato akanabimenyesha n’inzego z’ubuyobozi asaba ko yavanwa mu cyumba yarimo agashyirwa ahandi heza ariko ntihagie icyo zikora .

Bivugwa ko Halloway yari yashyizwe mu kato ku ngufu nyuma y’uko bimenyekanye ko yari yarageze muri Kenya aturutse mu mahanga ariko ntiyishyire mu kato kimwe n’abandi baza mu gihugu baturutse hanze yacyo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye itangazo ryatanzwe n’umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Dr Kariuki Kichuki ryemeza ko uyu mugore yapfuye mu buryo bikekwa ko yiyahuye.

Kugeza ubu Kenya irabarura abarwayi 31 ba Covid-19 umwe muri bo akaba yarahitanwe nayo mugo mugihe undi umwe yayikize.

Imwe mu nzu zishyirwamo abari mu kato ka Coronavirus iri ahitwa Nakuru muri Kenya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA