AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kate Sabrina Ishimwe, Umunyeshuri ufite ubwenge budasanzwe mu mibare

Kate Sabrina Ishimwe, Umunyeshuri ufite ubwenge budasanzwe mu mibare
21-08-2019 saa 08:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8145 | Ibitekerezo 1

Umukobwa Kate Sabrina Ishimwe ufite ubuhanga budasanzwe mu isomo ry’ imibare niwe wahize abandi mu kizami cya Leta gisoza umwaka 9, aragira inama abanyeshuri bagenzi be.

Ku wa Kane w’ icyumweru gishize nibwo Minisiteri y’ Uburezi mu Burundi yatangaje amanota y’ abanyeshuri bakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza umwaka wa 9.

Kate Sabrina Ishimwe w’ imyaka 15 wiga mu ishuri ryitirwe Umutima Mutagatifu yarimo atemberea mu mujyi wa Bujumbura ategereje kumenya amanota yagize.

Icyo gihe nibwo yabonye ubutumwa bugufi kuri telefone ngendanwa bumubwira ko yagize amanota 191/200, ngo byaramunejeje.

Yabwiye Ijwi ry’Amerika ati “Nari nzi ko nzatsinda ariko mugabo sinari nzi ko nzatisinda mfite amanota meshi kuriya”.

Kate Sabrina avuga ko akunda isomo ry’ imibare cyane. Kugira ngo umunyamakuru Venuste Nshimiyimana amenye niba koko uyu mukobwa ari umuhanga mu mubare yahise amubaza ikibazo.

Ati “15x15+15+50-5 bihanye na kangahe” mu isagonda rimwe uyu mukobwa yahise asubiza ko igisubizo ari 285.

Kate Sabrina avuga ko gutsinda biva mu kwiga cyane kuko ababyeyi be babimuhatira ndetse ngo ntakunda gusamara.

Uyu mukobwa avuga ko azakomeza kwiga amasomo ajyanye n’ imibare ‘Science’, kandi akazigana umwete mwinshi kugira ngo azajye no muri Kaminuza imubereye.

Sabrina asaba abanyeshuri ko bajya basubiramo amasomo umunsi mwarimu yayabahereyeho kandi bagafata akaruhuko mbere yo kujya mu kizami.

Ati “Abazakora ikizami umwaka utaha inama nabagira ni uko isomo bize umunsi ku munsi bajya barisubiramo ibyo badasobokiwe bakabaza mwarimu, hanyuma mu gihe cyo gukora ikizami cya Leta bakiga ariko bagafata n’ umwanya wo kuruhuka. Iyo ugiye gukora icya Leta utahutse, umutwe uraruha bimwe ukabyibagirwa”

Sabrina yifurije urubyiruko rw’u Burundi gutera imbere avuga ko umuntu akunda cyane ari nyina. Kate Sabrina Ishimwe atuye muri Mutanga-Nord mu mujyi wa Bujumbura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
gakuba Kuya 28-08-2019

Kate courage sana icyo umuntu ashaka akigeraho komereza aho kandi uzagere kuribyose wifuza *

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...