AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Isabel, umukobwa w’ uwahoze ari Perezida agiye kwiyamamariza kuyobora Angola ?

Isabel, umukobwa w’ uwahoze ari Perezida agiye kwiyamamariza kuyobora Angola ?
17-01-2020 saa 13:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3856 | Ibitekerezo

Umugore ukize kurusha abandi bose muri Afurika, akaba umukobwa w’ uwahoze ari Perezida wa Angola Isabel dos Santos yatangaje ko ashobora kuziyamamariza kuyobora Angola mu matora ya 2022.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Portugal RTP3. Ubwo yari abajijwe niba aziyamamariza kuyobora Angola mu matora ya 2022 yagize ati “Birashoboka”.

Jose Edouardo dos santos, se w’ uyu mukobwa azwi nk’umwe mu baperezida b’ Afurika batinze ku butegetsi kuko yabumaze imyaka 38.

Aho umukobwa we Isabel dos Santos yakuye imitungo ituma aba umugore wa mbere w’ umukire muri Afurika ntihavugwaho rumwe, ndetse Portugal iri kumukoraho iperereza.

Josee Eduardo dos Santos, yasimbuwe na Joao Lourenco muri 2017 ari nawe ukiyoboye Angola kugeza ubu.

Imitungo ya Isabel iherutse gufatirwa ku itegeko ry’ urukiko rwo muri Angola kubera ibirego by’ icyaha cya ruswa.

Guverinoma ya Angola yajyanye ikirego mu nkiko ivuga ko Isabel afite miliyari y’ amadorali yabonye mu buryo budasobanutse.

Guverinoma ya Angola yatangiye iperereza kuri ibi birego, gusa Isabel dos Santos ahakana ibyo aregwa akavuga ko ari ibirego bigamije kwangiza umurage wa se.

Mu kiganiro yagiranye na RTP3, yavuze ko ibi birego ari ibitero biri kugabwa ku muryango we bigamije kuzambya imipango ye y’ahazaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA